Umunyamakuru Ntambara uzwi mu nkuru ‘zityaye’ yerekeje kuri Radio/Tv10

Nyuma y’imyaka itanu, Umunyamakuru Ntambara Garleon wari uzwi kuri Flash Fm/Tv mu nkuru zityaye ariko zivugira abaturage zamugonganishije kenshi n’abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba, yerekeje kuri Radio/ Tv10.

Umunyamakuru Ntambara Garleon uzwi nka Dr Chicken yahawe ikaze kuri Radio/TV10

Ku mugoroba wo kuwa 16 Kanama 2023 nibwo ubuyobozi bwa Radio/TV10 n’abanyamakuru bahaye ikaze Ntambara Garleon nyuma yo kumvikana uburyo bw’imikoranire no guhabwa ifaranga ritubutse.

Yabwiye UMUSEKE ko mu myaka yari amaze amaze kuri Flash Fm/Tv mu ishami ry’amakuru atangaza inkuru ziganjemo izivugira rubanda rugufi, yegukanye ibihembo bitandukanye.

Ati “Twagiye ku meza y’ibiganiro ku bijyanye n’imikoranire n’amafaranga, Radio/Tv10 nacyo ni igitangazamakuru cyiza kimeze neza kigera kure, cyakozeho abantu b’abahanga ndetse n’ubu. Aho amafaranga akubise haroroha.”

Ntambara avuga ko Flash Fm/Tv yamugize umunyamakuru w’umunyamwuga utekereza akareba kure ibyo azahora ayishimira.

Ati “Nkashimira ubuyobozi bwaho kuko bwabashije kumba hafi mu bijyanye n’akazi, kwishyura neza nta kibazo, hari ibyo maze kugeraho byinshi kubera umugisha nahakuye, ni ikipe nziza nakoranye nayo.”

Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim ku rubuga rwa Twitter yashimiye Flash Fm/Tv yahaye ‘Igifaru’ Radio/Tv10 akorera.

Ati “Uyu mtalamu se ntimwari mumuzi mu Mutara kuri Falsh Fm? Radio/Tv 10 yamuhashye da!.. mwakoze guha Radio/Tv10 iki gifaru!”

Ntambara Garleon yize itangazamakuru muri Kampala University yimenyereza umwuga kuri Budu Fm, UBC ndetse aba n’umunyamakuru wa Isango Star i Kampala.

- Advertisement -

Nyuma yo kuva muri Uganda, yakoreye Radiyo Ishingiro y’i Gicumbi asubira ku Isango Star aho yavuye muri 2018 ajya gukorera Flash Fm/Tv yasezeyeho.

Ntambara itangazamakuru arifatanya n’ubworozi bw’inkoko aho yiyise Dr Chicken ari naryo zina yahaye sosiyete ye y’ubworozi n’ubucuruzi, aho agemurira amahoteli, restaurants n’abantu ku giti cyabo.

Ni ubworozi akorera i Mageragere aho inkoko 500 yatangiranye mu gihe cya Covid-19 zamaze kwikuba gatandatu kuko ubu amaze kugera ku nkoko hafi 3000 yorora.

Ntambara yegukanye ibihembo bitandukanye mu itangazamakuru

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW