Amavubi y’Abagore yanyagiwe na Ghana

Mu mukino ubanza wo mu mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Abagore, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Ghana ibitego 7-0.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa cyenda z’amanywa. Kwinjira byari byagizwe Ubuntu ariko mu myanya y’icyubahiro byari ibihumbi 5 Frw.

Umukino ugitangira, Ghana yahise ibona igitego ku munota wa Kabiri cyatsinzwe na Doris.

Ntibyatinze, kuko ku munota 13 Badu yahise atsindira Ghana igitego cya Kabiri. Ibintu byongeye kuba bibi ku Rwanda, ku munota wa 27 Adubea yatsinze igitego cya Gatatu.

Iminota 45 yarangiye Ghana iyoboye n’ibitego 3-0 ndetse yanahushije ibindi birenga bibiri.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Alice yahise atsindira Ghana igitego cya Kane, ku munota wa 63 Badu yongera kubona izamu atsinda igitego cya Gatanu.

Achiaa ni we waje gusonga u Rwanda, ku munota wa 75 n’uwa 85 atsinda ibitego bibiri, umukino urangira Ghana itsinze ibitego 7-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 26 Nzeri i Accra muri Ghana. Izasezerera indi muri izi, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Gambia na Namibia.

Igikombe cya Afurika cy’Abagore, giteganyijwe kuzakinwa umwaka utaha muri Maroc.

- Advertisement -

Abakinnyi u Rwanda rwabanjemo: Ndakimana Angeline, Nibagwire Sifa Gloria, Mukeshimana Dorothée, Maniraguha Louise, Uzayisenga Lydia, Uwase Andorsène, Mukahirwa, Kayitesi Alodie, Usanase Zawadi, Nibagwire Libelée, Manizabayo Florence.

Amavubi yagowe na Ghana
Ntiwari umunsi mwiza kuri ba myugariro n’umunyezamu b’Amavubi
Abafana bo bari baje gutanga umutahe wa bo
Abakinnyi b’Amavubi babanjemo
Abakinnyi 11 ba Ghana babanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW