APR FC yakarangiwe mu Misiri

Ikipe ya APR FC yananiwe kwambuka inyanja itukura ijya mu matsinda ya CAF  Champions League nyuma yo gutsindirwa mu Misiri n’ikipe ya Pyramids Fc umuba w’ibitego 6-1.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023 Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, kuri Stade yiswe 30 Nyakanga, ikipe ya Pyramids FC yari yakiriye ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mukino wo kwishyura.
Umukino ubanza wari wabaye mu byumweru bibiri bishize wari warangiye impande zombi zinganyije ubusa ku busa.
Ni umukino umutoza wa Pyramids FC yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo El Shenawy, Gabr, Sami, Hamdy, Chibi, Lashini, Toure, Elkarti, Sobhi, na Lakay.
Thierry Froger utoza APR FC we yari yabanje mu kibuga: Ndzila, Bindjeme, Yunusu, Fitina, Christian, Lwanga, Shaiboub, Ramadhan, Ruboneka, Alain Bacca na Nshuti Innocent.
Ikipe ya Pyramids yari mu rugo n’iyo yatangiye umukino neza aho ku munota wa 18 Mostafa Fathi yatsinze igitego cya mbere nyuma yo gushotera umupira kure hafi muri metero 30.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaje gutsindwa igitego cya kabiri cyatinzwe na Waldi El Kharti ku munota wa 21 ku ruhande rwa Pyramids FC.
Igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Pyramids FC ku busa bwa APR FC.
Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Pyramids FC iri imbere kurusha APR FC aho ku munota wa 56 yaje gutsinda igitego 3 cyatsinzwe na Fathi Mostafa.
Ku munota wa 61, Fathi Mostafa ytsinze igitego cye cya gatatu, kiba icya kane cya Pyramids FC.
Nyuma y’iminota 9 ni ukuvuga ku munota wa 70, inzozi za APR zaje kuba mbi ubwo yashimangirwwaga igitego cya 5, ku gitego cyatsinzwe na Mohamed El Shaibi.
Pyramids yakomezaga ishaka uburyo ihorahoza APR FC yaje kubona penaliti yakozwe na Charles Bindjeme wa APR FC, maze Mostafa Fathi ayitera neza biba bibaye 6-0.
Ku munota wa 85, ikipe ya APR FC yabonye penaliti maze iterwa neza na Victor Mbaoma, iyi kipe ikunze kwitwa Gitinyiro iba ibonye igitego kimwe cy’impozamarira.
Umukino waje kurangira Pyramids FC itsinze ibitego 6-1 cya APR FC, maze APR FC iba isezerewe itageza mu matsinda ya CAF Champions League, ahubwo Pyramids FC yo mu Misiri iba ariyo iyajyamo.
Biteganyijwe ko ikipe ya AP FC ihaguruka mu Misiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda igaruka mu Rwanda.
Ikipe ya APR Fc yananiwe kwambuka inyanja igana mu matsinda
Abakinnyi ba Pyramids Fc bahaye isomo rya ruhago APR Fc
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW