CAF CC: Rayon yateye ikirenge mu cya APR isezerererwa i Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yabuze itike yo kujya muamatsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa na Al Hilal Benghazi penaliti 4-2 nyuma y’uko igiteranyo cy’imikino 2 cyabaye ibitego 2 kuri 2.
Kuri uyu wa Gatandatu guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino wo kwishyura, umukino ubanza wari wabaye mu cyumweru gishize kuri Kigali Pelé Stadium yari yarangiye  amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Yameni Azelfani utoza ikipe ya Rayon yari yabanje mu kibuga  Adolphe, Serumogo Ali, Rwatubyaye Abdul (c), Aruna Madjaliwa, Nzinga Luvumb, Ganijuru Elie, Musa Esenu, Eid Mugadam Abakar Mugadam, Mitima Isaac,Kalisa Rachid na  Joackiam Ojera.
Abakinnyi 11 ba Al Hilal Benghazi bari  babanje mu kibuga: Khaleid Almsmari, Bashier Elkarami, Jaefar Adrees,  Osamah Alshareef, Faisal Saleh (c), Kevin Eze, Ezzeddin Elmarmi, Ahmed Mohamed, Abdelkader Ghorab, Ahmed Ramadhan na Abdulsalam Muftah.
Ikipe ya Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo yatangiye ihuzagurika, kuko ku isegonda rya 45 yatsinzwe igitego cya mbere gitsinzwe na Ezzeddin Elmarmi wa Al Hilal Benghazi ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports bananiwe gukuraho umupira wari ukuwemo n’umuzamu wa Rayon Sports.
Rayon Sports nyuma yo gutsindwa igitego yatangiye gukina umukino wo kwataka ishaka uburyo yabona igitego cyo kwishyura, ngo umukino usubire bu bisi.
Ku munota wa 38, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Ojera Joackiam n’umutwe ku mupira yazamuriwe na Hertier Luvumbu Nzinga.
Rayon yakomeje yataka ishaka igitego cya kabiri, bigizwemo uruhare na Lumvumbu na Ojera bari bazonze ba myugariro ba Al Hilal Benghazi, ariko Igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe kuri kimwe.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports ikora impinduka havamo Musa Esenu hinjira mu kibuga Charles Bbaale mu rwego rwo gushaka igitego cy’umutwe bagendeye ku mipira miremire yaterwaga na Luvumbu.
Ku munota wa 55 Rayon Sports yahushije igitego ubwo imbere Joakim Ojera yaryamye akarekura ishoti ariko umuzamu arishyira muri koluneri.
Umutoza wa Rayon Sports ku munota wa 58 yakozwe impinduka Bugingo Hakim yinjira mu kibuga asimbuye Ganijuru Elie.
Ku munota wa 73′, Rayon Sports yahushijwe igitego ubwo Serumogo Ally yari yitsinze agitego ashaka guha umupira Hakizimana Adolphe ariko asanga nawe yavuye mu izamu ku bw’amahirwe unyura impande y’izamu.
Joakim Ojera wakomezaga ashaka igitego ku munota wa 84 yabuze igitego cyabazwe ubwo yari asigaye wenyine arebana n’izamu ariko arekura ishoti rinyura hejuru y’izamu kure.
Iminota 90 n’inyongera z’iminota 5 zarangiye impande zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe, mu mikino yombi biba bibaye bibiri kuri bibiri, hitabazwa penaliti nk’uko Itegeko ribivuga.
Uko penaliti zagenze
Rayon Sports niyo yabanje gutera penaliti maze, Kalisa Rashid ayitera mu biganza by’umuzamu.
Al Hilal Benghazi yakurikiyeho maze, umukinnyi wayo ayitera neza, Adolphe umuca mu kwaha.
Rayon Sports yagiye gutera penaliti ya 2, maze Mugisha Master ayitera hejuru y’izamu .Mu gihe Al Hilal Benghazi yo yinjije penaliti yayo ya 2.
Nsabimana Aimable yateye penaliti ya 3 ya Rayon Sports arayinziza. Penaliti ya 3 ya Al Hilal Benghazi yatewe neza, maze ziba zibaye 3-1.
Charles Bbaale wa Rayon Sports yateye penaliti ya 4 ya Rayon Sports arayinjiza.
Al Hilal Benghazi yaje kwinjiza penaliti yayo ya 4, Rayon Sports iba isezerewe kuri penaliti 4-2, iba ibuze itike ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo muri 2018.

Luvumbu ntako atakoze ariko birangira intsinzi itashye muri Libya
Abasifuzi bayoboye umukino bitwaye neza

Umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi
Rayon Sports yaburiye byose imbere y’abayo
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW