CAF CL: APR FC yaguye miswi na Pyramids FC

Mu mukino ubanza w’ijonjora rya Kabiri ry’Imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwa yo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League, ikipe y’Ingabo yanganyije 0-0 na Pyramids FC yo mu Misiri.

Mbere y’uko umukino utangira, habanje gufatwa umunota wo kunamira Abanya-Maroc n’Abanya-Libya baburiye ubuzima mu mutingito n’umwuzure byatwaye ubuzima bwa benshi muri ibi bihugu.

APR FC yatangiye umukino ikinira inyuma, kuko imipira ya yo myinshi yasubizwaga inyuma bitewe no guhagarara neza kwa Pyramids FC yo mu Misiri.

Iyi kipe y’i Cairo, ntiyari nziza hagati ndetse byanatumye ku munota wa 31 ikora impinduka, ikuramo A. Tawfik, asimburwa n’Umunya-Burkina Faso, Ibrahim Blati Touré wari uje gutanga ibisubizo hagati mu kibuga.

Iyi kipe yakomeje gukina icungana no kutunjizwa igitego, cyane ko ikipe zo ku Barabu iyo zikinira hanze zitirekura.

Ikipe y’Ingabo yo yakomeje gushaka uko yabona igitego ndetse ku munota wa 25 iragitsinda cya Ruboneka Jean Bosco ariko abasifuzi bavuga ko habayeho kurarira.

Iminota 45 yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, APR FC yakoze impinduka ku munota wa 68, ikuramo Niyibizi Ramadhan asimburwa na Mugisha Gilbert wasabwaga kwihutisha imipira igana ku izamu rya Pyramids.

Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko mu mipira ibiri Gilbert yabonye, yayibyaje umusaruro, umwe awuha Pavelh Ndzila ariko ntiyawubyaza umusaruro, undi ubyara koruneri itagize icyo itanga.

- Advertisement -

Ikipe y’Ingabo yahise itinyuka itangira gucisha imipira ku ruhande, ariko ba myugariro ba Pyramids bari beza.

Ku munota wa 81, umutoza Thierry Froger yakoze izindi mpinduka ikuramo Pavelh Ndzila, asimburwa na Nshuti Innocent wari uje gushaka uko afasha ikipe ye kubona igitego.

Ku munota wa 88, APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Nshimiyimana Younouss, asimburwa na Buregeya Prince.

Mohamed El-Gabbas yasimbuye Fiston Kalala Mayele, ariko izi mpinduka nta kid kidasanzwe zatanze.

Umukino warangiye, amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya 0-0.

Umutoza mukuru wa APR FC, Thierry Froge, yavuze ko n’ubwo ikipe ye nta gitego yabashije kubona ariko yishimira uko abakinnyi be bitwaye mu mukino uyu munsi.

Ati “Njye sindeba cyane ko twanganyije 0-0, ndishimira ko byibura abakinnyi bagerageje gukora uburyo bwo gutsinda igitego n’ubwo bitakunze. Ariko turacyafite amahirwe yo gutsinda umukino wo kwishyura.”

Umukino wo kwishyura, uzakinirwa i Cairo mu Misiri mu byumweru bibiri biri imbere.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Ruboneka Jean Bosco, Nshimiyimana Yunussu, Victor Mbaoma Chukwuemeka, Salom Charles Bienvenu Banga, Kwitonda Alain Bacca, Niyibizi Ramadhan.

Pyramids FC: A.Shenawy, A.Gabar, A.Sami, M.Chibi, K.Hafiz, M.Lashin, A.Tawfik, El-Karti, M.Fathi, Ladel, F.Mayele.

Impande zombi nta rwabonye izamu ry’indi
Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo
Abakinnyi 11 ba Pyramids FC babanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW