Haby Peter & Vanessa basohoye indirimbo bise ‘Ayuzuye ihumure’-VIDEO

Haby Peter & Vanessa abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana basohoye indirimbo ‘Ayuzuye ihumure’ ishimangira imirimo n’ibitangaza by’Uhoraho.

Uyu muryango uherutse kwibaruka umwana bise Igabe Dolly Akiiki Fiorella, uvuga ko Imana ar’inyembabazi yo itanga umunezero mu gihe umwana w’umuntu aba ageze ahakomeye.

Vanessa ati “ Ndi kure y’umunezero nibwo wategetse ibyari bitariho urabirema”.

Ashimangira ko ikiganza cy’Uwiteka gihora kubizera Imana.

Ati “Iyo mvuze amagambo yo kwiheba, ungaruramo ihumure, ni wowe wampamagaye maze unshyira ahakwiriye

“Ndakomeye, ndashikamye kandi ndashinganye”.

Haby Peter & Vanessa basanzwe ari umugabo n’umugore bavuga ko Uwiteka yabegereje itara ubu bamurikira amahanga.

Haby Peter ati ” Wanteje intambwe ntari kwiteza, wampaye impamvu igihumbi zatuma ndirimba.”

Yongeraho ko atazatuza kuvuga ineza y’Imana ko azarangurura ijwi akamamaza urwo Yesu amakunda.

- Advertisement -

Peter Habby & Vanessa bavuga ko Imana ari nziza itabitewe n’imirimo yakoreye abantu ahubwo ari nziza kuko ariyo kamere yayo.

Nyuma y’iyi ndirimbo bashimangira ko bazakomeza gushyira hanze Izindi ndirimbo.

Kanda hano urebe indirimbo zose za Haby Peter & Vanessa.

Umuryango wa Haby Peter na Vanessa uherutse kwibaruka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW