JHF Rwanda igiye kumurika imideli mishya muri Kivu Fashion Week

Inzu Nyarwanda y’imideli, JHF Rwanda igiye kumurika imyambaro yayo mu birori mpuzamahanga bya Kivu Fashion Week 2023, bizabera i Goma muri RD Congo.

Kivu Fashion Week ni bimwe mu birori byitabirwa n’inzu z’imideli zamaze kubaka izina mu Karere k’Ibiyaga bigari, zikerekaniramo imyambaro yazo mishya.

JHF Rwanda sosiyete y’imideli ibarizwa mu Karere ka Rubavu biteganyijwe ko ku wa 17 Nzeri 2023, izitabira ibi birori ikerekana imyambaro yayo mishya izaba yarahanze.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’uwashinze iyi nzu, Jimmy Mugunga, yavuze ko imyiteguro yo kujya muri Kivu Fashion Week 2023 bayigeze kure kandi ko biteguye kugaragaza u Rwanda binyuze mu bihangano byabo.

Yavuze ko uzaba ari umwaya mwiza wo kumurika imyambaro izambarwa n’abantu b’ingeri zose yahawe izina ‘AY’IMIDELI’.

Mugunga avuga ko ihangwa ry’iyo myenda ryateguwe igihe kinini kandi ko abantu benshi bazisanga muri uwo mushinga wagutse.

Ati “Ni umushinga mugari wo gufasha abantu gusobanukirwa ibijyanye n’imyambarire no kubafasha mu mahitamo y’uko bakwambara ndetse no kubona imyambaro ibanyuze.”

Yakomeje avuga ko aya ari amahirwe akomeye babonye kandi ko azagira umusanzu atanga ku iterambere ry’imideli mu Rwanda.

Ati “Ibi bigomba kutwereka ko tutagomba kwicara dufite inzozi zo gukorera mu Rwanda gusa. Wagize amahirwe yo kumenyekana kuko ukora ibintu byiza haba hari amahirwe ko n’ahandi byakundwa.”

- Advertisement -

JHF Rwanda bafite intego yo gukorana n’abandi bahanzi b’imideli baba ab’imbere mu gihungu n’amahanga kugira ngo by’umwihariko ‘AY’IMIDELI’ isakare hose.

Imyambaro mishya yahanzwe na JHF Rwanda izamurikwa muri Kivu Fashion Week 2023
Abanyamideli batandukanye bishimira gukorana na JHF Rwanda
Kivu Fashion Week izitabirwa na JHF Rwanda ihuruza abanyamideli bakomeye
‘AY’IMIDELI’ imyambaro mishya yahanzwe na JHF Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW