League yateye utwatsi RBA ishaka kwerekana shampiyona

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board, bwamenyesheje Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ko gikwiye kongera amafaranga kugira ngo cyemererwe guhabwa uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu buryo bw’amashusho.

Tariki ya 13 Nzeri uyu mwaka, ni bwo Umuyobozi Mukuru wa RBA yandikiye ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board, asaba ko ikigo abereye umuyobozi cyahabwa uburenganzira bwo kwerekana shampiyona.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko RBA yasabaga gutanga miliyoni 380 Frw kugira ngo ihabwe uburenganzira ku majwi n’amashusho bya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Mu gusubizwa, Rwanda Premier League Board, yamenyesheje RBA ko mu gihe itakongera amafaranga ngo agere kuri miliyoni 400 Frw nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono na Hadji Mudaheranwa Yusufu uyobora RPLB.

Muri iyi baruwa, RPLB yamenyesheje RBA ko itemerewe kwerekana cyangwa gutangaza imikino y’umunsi wa Gatanu wa shampiyona izakinwa tariki ya 30 Nzeri 2023, itarishyura amafaranga yasabwe.

Umunsi wa Gatanu wa shampiyona ushobora kuterekanwa mu buryo bw’amashusho

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW