Musanze: AmaG The Black agiye kumurika album yise ‘Ibishingwe’

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka AmaG The Black, yateguje igitaramo gikomeye mu Karere ka Musanze, aho azamurikira abo mu Majyaruguru album yise ‘Ibishingwe’ aheruka gushyira hanze.
Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, AmaG The Black yavuze ko ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye muri Stade Ubworoherane.
Avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Musanze ahafite abakunzi b’ibihangano bye bamukunze mu bihe bitandukanye.
Ati “Maze igihe ndi gushaka abafatanyabikorwa twafatanya muri uru rugendo. Ni igitaramo nateguye mu rwego rwo kumurika indirimbo zigize album yanjye ariko no kwegerana n’abafana n’abakunzi b’umuziki wanjye.”
Kwinjira muri iki gitaramo cya AmaG The Black kizaba ku wa 8 Nzeri 2023 kuva saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bizaba ari ubuntu.
AmaG avuga ko yatekereje iri zina yahaye iyi album, mu rwego rwo kugaragaza ko nta muntu uri hejuru y’undi muri ubu buzima bushira.
Ni no mu rwego rwo gufasha abantu kongera gusubiza amaso inyuma bakareba urugendo rw’ubuzima banyuramo. Ati “Ubuzima ni magirirane.”
Iyi album iriho indirimbo 10. Hariho indirimbo nka ‘Isi’ yakoranye na Yago, ‘Ibitendo’ yakoranye na Muuv, Trizzie98 &Real, hari kandi ‘Irobo’ yakoranye na Roddy n’izindi.
Ku wa 1 Nyakanga 2023, uyu muhanzi yamurikiye iyi album ye abanya-Kigali mu gitaramo yakoreye muri Gift Restaurant iherereye muri Kigali City Tower.
AmaG The Black agiye kumurikira ab’i Musanze album ye ‘Ibishingwe’

Umva indirimbo Ibishingwe AmaG yitiriye album ye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW