Nkombo: Insinga z’amashanyarazi zihambirijwe imifuka n’amashashi

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo bamaze imyaka 12 batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi ziri hasi ziziritswe n’imifuka n’amashashi aho bishobora gutera impanuka ikomeye muri uyu Murenge uri hagati mu kiyaga cya Kivu.

Bamwe muri aba baturage bagaragaza impungenge bafitiye izi nsinga ko zishobora kubambura ubuzima ngo i ikibazo kizwi n’inzego zose ariko cyaburiwe igisubizzo.

umwe muri abo baturage ati“Umwana cyangwa umuntu mukuru yazikoraho agafatwa,abayobozi twarabibabwiye bavuga ko bazabikora ariko mu myaka cumi n’ingahe nta kintu bakoze”.

Undi muturage uturanye n’ikigo cy’ishuri izi nsinga zikaba zarananyujijwe mu muryango w’inzu ye avuga ko abana bashobora kuzikoraho zikabambura ubuzima.

Ati“Insinga z’umuriro bazicishije mu muryango bazipfundikiyeho imifuka n’amashashi ni ikibazo dufite abana bashobora kuzikoraho bagashya”.

Aba baturage barasaba ubuyobozi bw’ikigo Cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kubakira izo nsiga. bityo bakizera umutekano wabo.

Ciza Francis Umuyobozi wa REG ishami rya Rusizi yatangaje ko iki kibazo atarakizi, ariko agiye kubwira umukozi uhakorere kugikirikirana, kugirango harebwe ibisabwa ngo zubakirwe.

Ati “Ni ubwambere mbyumvise, ku Nkombo tugira umukozi uhoraho ndamuhamagara agende arebe uko bimeze icyo bisaba tugikore”.

Umuriro w’amashanyarazi wageze muru uyu murenge wa Nkombo w’ikirwa mu mwaka w’2010, kuva icyo gihe haracyari amasinga azirikishijwe imifuka.

- Advertisement -

Muri uyu murenge wa Nkombo umuriro w’amashanyarazi ugera ku baturage ku kigereranyo cya 44%.

Abaturage barasaba ko izi nsinga zubakirwa

 

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi