Nyabitekeri: Beretswe uko bazigobotora inzara yahashinze ibirindiro

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke bakunze kwibasirwa n’inzara kubera guhinga ibihembwe bibiri by’ihinga gusa, beretswe uko bazihaza mu biribwa by’igihe kirekire maze bakabasha kwigobotora inzara yahateye amatako.

Ni mu butumwa bahawe kuri uyu wa 19 Nzeri 2023 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2024A mu Karere ka Nyamasheke.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyabitekeri kuri site ya Basha, ingana na hegitari 14, ahatewe imbuto y’ibigori.

Abaturage bo muri uyu Murenge basabye imashini zibafasha kuvomera imyaka bakoresheje amazi y’i Kivu kugira ngo inzara ikunze kubibasira izabe amateka.

Uwitwa Musabende Valensiya yagize ati ” Duhinga ibihembwe bibiri gusa, ahandi bahinga bitatu, igihembwe cya gatatu tukigiramo izuba rikomeye, turasaba ko baduha imashini zajya zidufasha kuvomerera natwe tukakibyaza umusaruro.”

Musabyimana Theophile nawe yungamo ko mu gihe bahabwa imashini zuhira imyaka byabafasha kurandura inzara baterwa n’izuba rituma bahinga ibihembwe bibiri gusa.

Nyabyenda Jean Paul, uhagarariye umushinga Hinga Wunguke mu turere twa Nyamagabe na Nyamasheke uterwa inkunga na USAID yabwiye UMUSEKE ko bifuza ko bahinga kinyamwuga.

Yavuze ko mu myaka itanu uyu mushinga uzamara muri Nyamasheke bazafatanya n’abahinzi kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Ati ” Uyu mushinga uzafasha abahinzi ubakorera ubuvugizi butanduaknye, haba kongera umusaruro mu buryo burambye bakihaza mu biribwa bakabona amasoko y’ibyo bejeje hanyuma bagahuzwa n’ibigo by’imari”.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Dr Telesphore Ndabamenye yabwiye abahinzi b’i Nyabitekeri ko mbere yo guhabwa imashini zibafasha kuvomera imyaka, hazabanza gukorwa inyigo y’ahantu hari ubutaka bwagutse bwaberana n’ibikorwa byo kuhira.

Yavuze ko n’ubwo uyu murenge ukunze kwibasirwa n’izuba ariko mu gihe cy’imvura bagomba gukora ubuhinzi bugezweho.

Yasabye abaturage kongera umusaruro bahinga imbuto y’indobanure, bakoresha ifumbire mborera n’imvaruganda, guhingira ku gihe, kurwanya isuri hose, gusarura ibyeze, guhunika no kwirinda kugurisha imyaka yabo yose bakicura.

Umurenge wa Nyabitekeri ukikijwe n’amazi y’ikiyaga cy’i Kivu ukaba utuwe n’abaturage 29,293 bari mu ngo 6,418 aho batunzwe n’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi.

Abaturage bahawe inama zizabafasha kwigobotora inzara
Umuyobozi Mukuru wa RAB, yasabye abaturage kwirinda gushora imyaka yose bejeje
Basobanuriwe ko guhinga ku gihe ugakurikiza amabwiriza yose byungura umuhinzi

 

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Nyamasheke