Komisiyo y’umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC yagiriye inama Minisiteri y’Ibikorwa remezo kureka gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga wa Biogaz, kuko utigeze utanga umusaruro.
Nk’uko bigaragara muri raporo ya 2021-2022 y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, igaragaza ko muri Biogaz 10913 zubatse mu Rwanda hose, izigera mu 8354 zidakora.
Ubwo hubakwaga izi Biogaz leta yatanze nkunganire ihwanye n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’ u Rwanda kuri buri Biogaz yubatswe, bivuze ko kuzubaka byatwaye 3,273,900,000 Frw hatabariwemo uruhare rw’umuturage.
Bashingiye kandi kuri raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu, REG nayo igaragaza ko inyinshi muri izi biogaz zidakora.
Ibi byose bikaba byaratewe n’ikibazo cy’abatekenisiye badahagije, guha biogaz abantu batujuje ibisabwa, nk’abahawe biogaz bafite Inka imwe nyamara bisaba kuba ufite eshatu, no kutamenya kuzikoresha.
Gahima Premier wo mu Kagari ka Nyakiga, Umudugudu wa Kavumu , mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, mu buhamya yigeze guha UMUSEKE yavuze ko yatangiye gukoresha Biogas mu mwaka wa 2017.
Yavuze ko kugira ngo ayihabwe, Akarere ka Nyagatare kashyizemo inkunga y’ ibihumbi 300frw ariko Paruwasi gaturika ya Karama nayo imutera inkunga y’ ibihumbi 100frw.
Gusa nyuma y’amezi icyenda atangiye kuyikoresha, yatangiye kugira ibibazo ndetse iza no gupfa burundu kandi yari yaratangiye kumuhindurira ubuzima.
Iki kibazo kandi agihuriyeho na Semabunda Gerard nawe wo muri uyu Mudugudu.
- Advertisement -
Yavuze ko yayihawe ikajya imufasha guteka amafunguro mu buryo bwihuse kandi afite isuku ariko ko yaje gupfa nyuma yo gupfusha amatungo maze akabura amase akoresha.
Ati “Inka twari dufite yarapfuye,tubura inka, tuzibuze Biogas irahagarara, ntitwongera kuyikoresha kubera kubura amase.Nagize igihombo gikomeye. Ubu n’inkwi kuzibona ntiziboneka kandi mbere twafashwaga na Biogas “
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Abimana Fidele yabwiye PAC ko uyu mushinga utageze ku ntego zawo, avuga ko bagiye gukora indi nyigo kugira ngo biogaz zangiritse zisanwe.
Gusa abadepite bavuze ko ntacyo bimaze ahubwo baba bagiye gusesagura andi mafaranga, kuko ubusanzwe biogaz imara imyaka 10 kandi izo bashaka gusana zimaze imyaka umunani (8), kuzisana ngo zikore imyaka ibiri ntacyo byaba bimaze.
Muri raporo kandi hagaragajwe ikibazo cy’amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kwita kuri izo biogaz amaze imyaka irenga irindwi (7) kuri konte z’inzego z’ibanze atarigeze akoresha ngo hasanwe izo biogaz.
IVOMO:RBA
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW