Perezida Kagame ari muri Cuba

Perezida Paul Kagame ari i Havana muri Cuba, aho yitabiriye inama y’iminsi 2 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu itsinda G7 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri kiriya gihugu kuri uyu wa 15 Nzeri 2023 mu nama izamara iminsi ibiri.

Ihuriro rya G77 rifite intego zo guharanira inyungu z’ubukungu na politiki, mu bihugu binyamuryango, kandi rifite intego yo kumvikanisha ijwi ry’ibihugu birigize mu Muryango w’Abibumbye, rikaba ryaratangiye mu mwaka 1964.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cuba, Bruno Rodríguez, aherutse gutangaza ko iyi nama ari ngombwa, mu gihe cy’ibibazo by’ingeri zitandukanye byugarije Isi.

Inama iritabirwa n’Abakuru b’ibihugu bitandukanye nk’uwa Bolivia, Luís Arce, uwa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, uwa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi; uwa Laos, Thongloun Sisoulith; uwa Guinea Equatorial, Obiang Nguema na Minisitiri w’Intebe wa Saint Vincent na Grenadine, Ralph Gonsalves, nk’uko babyemeje.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Cuba yatangiye kuyobora by’agateganyo ‘Group of 77’ n’u Bushinwa ku nshuro ya mbere, bwiyemeza guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere.

Perezida Kagame yageze muri Cuba
Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -