Perezida wa Koreya ya Ruguru ategerejwe mu Burusiya

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Kim Jong Un yaherukaga guhura na Putin muri 2019

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un muri uku kwezi ategerejwe mu Burusiya, mu biganiro bigamije guha intwaro Vladimir Putin zo kumufasha mu ntambara yo muri Ukraine.

 

Kim Jong Un na Putin baherukaga guhura muri Mata 2019, aho bahuriye mu Mujyi wa Vladivostok ari nawo bashobora kongera guhuriramo.

 

Amakuru y’urugendo rwa Kim Jong Un mu Burusiya yashyizwe hanze na bamwe mu bategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Abahaye amakuru ikinyamakuru the New York Times bavuze ko Kim ko azajya mu Burusiya muri gariyamoshi iriho ibyuma biyirinda ibitero iriho n’intwaro za rutura.

 

Iyo nama ishobora kuba igiye kuba nyuma y’uko Amerika ivuze ko ibiganiro ku guhana intwaro hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya biri kwihuta cyane.

- Advertisement -

 

John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano k’Amerika mu biro bya Perezida w’Amerika (White House), yavuze ko Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu yagerageje kwemeza Pyongyang kugurisha amasasu y’imbunda za rutura” ku Burusiya.

 

Bwana Shoigu ngo yabyemeje Koreya ya Ruguru mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu mu kwezi kwa Nyakanga 2023.

 

Mu ntwaro u Burusiya bushaka harimo izirasa kure zizwi nka Hwasong, zimaze igihe zimuritswe na Koreya ya Ruguru.

 

Ntiharamenyekana ahantu nyirizina inama izahuza Perezida Kim Jong Un na Vladimir Putin izabera.

 

Ni mu gihe nta cyo Koreya ya Ruguru cyangwa Uburusiya bavuze kuri aya makuru yasakajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.

Kim Jong Un yaherukaga guhura na Putin muri 2019

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW