Rubavu: Gitifu akurikiranyweho guhishira icyaha cy’ubugome

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Gitifu Harerimana Emmanuel Blaise yatawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB rwemeje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise akaba akurikiranyweho ibyaha 3 bifitanye isano n’icyaha cy’ubugome cyakorewe mu Murenge ayobora.

Harerimana Blaise yatawe muri yombi ku wa 1 Nzeri 2023 akuriranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha igitinyiro, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Ibi byaha yakoze bifitanye isano n’urupfu rwa Ndimbati Innocent wakubitiwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Murara mu Mudugudu wa Bugesera bikamuviramo urupfu ku wa 16 Nyakanga 2023.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Rubavu avuga ko Ndimbati amaze gupfa, Rirwanabose Jean Damascène usanzwe ari umuyobozi w’Umudugudu wa Bugesera mu Murenge wa Rubavu yakoze raporo itavugisha ukuri, ivuga ko uyu yishwe n’abashumba bagenzi be, kandi bikekwa ko yaba yarishwe n’abantu yari yonesherereje.

Mbere yo gufatwa kwa Gitifu Harerimana habanje gutabwa muri yombi Umuyobozi w’Umudugudu n’Ushinzwe Umutekano bashinjwa kugira uruhare mu gukora iyo raporo itavugisha ukuri nuko bavuga ko Gitifu Harerimana Blaise ariwe wabategetse kuyikora.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry  yakanguriye abaturarwanda kudahishira icyaha cy’ubugome bagatanaga amakuru kandi ko itazihanganira abantu bose bfite iyi mikorere idahwitse.

Ati “Tuributsa ko ari inshingano za buri muturarwanda zo kudahishira icyaha cy’ubugome. Umuntu wese ubonye cyangwa amenye amakuru kw’ikorwa ry’icyaha cy’ubugome, abo agomba kubimenyekanisha ku nzego zishinzwe kubahiriza itegeko. “

Dr Murangira yongeyeho ko “Ntabwo bikwiye kubona hari icyaha cy’ubugome cyakozwe nkaho utabitangaje ahubwo ugatangira gukora ibintu bigamije gusiba ibimenyetso cyangwa kuyobya iperereza. Ntabwo RIB izihanganira abantu bafite iyo mikorere.”

Harerimana Blaise akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Gisenyi mu gihe dosiye ye irimo gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

- Advertisement -

Yari aherutse kuba Umunyamabanga Nshingwabikora w’icyitegererezo mu rwego rw’akarere kuko umurenge wa Rubavu ariwo uhora imbere mu mihigo.

Icyo gihe akaba yaregukanye imodoka yahawe na Polisi y’igihugu kubera Umurenge wa Rubavu wabaye uwa mbere mu Ntara y’uburengerazuba mu kwita kw’isuku.

Ibyaha  3 akurikiranyweho n’ibihano bijyanye 

Gukoresha igitinyiro gihanwa n’ingingo ya 7 y’itegeko n054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa z’undi muntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye gihanwa n’ingingo ya 243 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange kigahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi yi 100,000 FRW ariko atarenze 300,000 FRW.

Guhimba cyangwa gukoresha inyandiko utavugisha ukuri gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange kigahanishwa igifungo kitari munsi y’Imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gitifu Harerimana Emmanuel Blaise yatawe muri yombi

MUKWAYA OLVIER / UMUSEKE.RW i Rubavu