Twumvane Mixtape y’akasamutwe ya Josskid w’i Rubavu

Josskid uri mu bahanzi bagezweho mu Karere ka Rubavu, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Nyiribambe’, iriho indirimbo enye z’akasamutwe, zose zikozwe mu buryo bw’amajwi.

Josskid yabwiye UMUSEKE ko iyi mixtape indirimbo ziriho zivuga ku buzima muri rusange ahuza n’injyana ya Hip Hop yihebeye.

Iyi mixtape iriho indirimbo zirimo nk’iyitwa ‘Nyiribambe’, ‘Story ya Biz’, ‘Sina Presha’ n’iyitwa ‘Kamikazi.’

Yavuze ko nk’indirimbo ‘Nyiribambe’ yakoranye na Fica Magic isobanura imibanire ye n’Imana, abantu n’Isi muri rusange, by’umwihariko akerura ko kabone n’ubwo yatsikamirwa isezerano ry’Uhoraho rizasohora.

Ati ” Turi nk’abagenzi iy’Isi nyifata nk’iseta ushobora kubamo mu buzima bukereta, ushobora kubaho utengamaye ukanirata, ariko amaherezo twese tujya mu Isi y’itaka.”

Josskid yavuze ko muri iyi mixtape yagaruye umwimerere abantu bari basanzwe bamuziho muri Hip Hop Old Skul.

Ati “Narimaze iminsi abantu banjye mbaha Trap Music niko kubahereza umwimerere w’ibyo basanzwe banziho.”

Mu ndirimbo ‘Sina Presha’ yihangangiriza abatsikamira injyana ya Hip Hop bavuga ko ikorwa n’imburamukoro n’andi mazina yitirirwa abaraperi.

Yumvikana yikoma bamwe mu banyamakuru bo muri kariya Karere bavugwaho kumungwa na ruswa mu gukina ibihangano by’abahanzi.

- Advertisement -

Anagaruka kuri bamwe mu bahanzi b’i Rubavu bamaze imyaka irenga icumi mu muziki nyamara wareba umusaruro wabo ugasanga bakura nk’isabune.

Josskid ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere izaba iriho indirimbo zirimo izo yakoranye n’abafite izina izina rikomeye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Umva hano Mixtape Josskid yise Nyiribambe

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW