Nyamasheke: Hamenyekanye amakuru ko umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa.
Byabereye mu mudugudu wa wa Gataba, Umurenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke. Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri, 2023.
Uyu munyeshuri warohamye yitwa Ngabo Mugisha Aime w’imyaka 20 y’amavuko, aturuka mu karere ka Musanze, yigaga General Nursing.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko nyakwigendera yagiye koga mu kiyaga cya Kivu ari kumwe n’abandi banyeshuri we ararohama.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwatangarije UMUSEKE ko uyu munyeshuri yarohamye, bwihanganisha umuryango we, n’ubuyobozi bwa kaminuza bubuze umwe mu banyeshuri bayo.
Mukankusi Athanasie, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ati “Nibyo, muri iki gitondo umunyeshuri wigaga muri Kibogora Polytechnic witwa Aime Ngabo Mugisha, w’imyaka 20 y’amavuko wigaga muri General Nursung muri L1, yagiye ku kiyaga cya Kivu ari kumwe na bagenzi be b’abanyeshuri, aho bakunda kogera hitwa mu mudugudu wa Gataba, arohama”.
Uyu muyobozi yavuze ko batunguwe n’ibyo byago, n’ubwo iyi Kaminuza ya Kibogora ituriye ikiyaga cya Kivu ngo ni ubwambere umunyeshuri wayo arohamye.
Ati “Twatunguwe no guhura n’ibyo byago. Ni ubwambere bibaye. Umurambo we ntabwo turawubona turi gukorana n’inzego dufatanya, zaba izikorera mu kiyaga cya Kivu, iz’umutekano n’abandi dufatanya dushake umurambe we uboneke”.
Umuyobozi wungirije w’akarere w’akarere ka Nyamasheke yasabye abanyeshuri kujya bambara imyenda yabugenewe ifasha umuntu kutarohama igihe bagiye koga.
- Advertisement -
Ati “Ubutumwa tubagenera ni ukumva ko bagomba kujya bajya koga mu Kivu, bitwararitse bambaye amajire yabugenewe, bizeye umutekano wabo, no kuba bafite ubumenyi mu bijyanye no koga”.
Umurambo wa Nyakwigendera ntabwo uraboneka ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage uracyashakishwa.
MUHIRE Donatien UMUSEKE.RW /i Nyamasheke.