Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Urukiko rwahaye agaciro raporo ivuga ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Urukiko rwahaye agaciro raporo ivuga ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE 07/09/2023 2:21
Aimable Karasira mu iburanisha riheruka (Archives)

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga wasabaga ko hateshwa agaciro raporo y’abahanga yagaragaje ko Karasira arwaye indwara zitandukanye ariko bitamubuza gutekereza neza.

Karasira yavugaga ko mubakoze iyo Raporo harimo uwamushinjije muri RIB ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibyo Karasira asaba nta shingiro bifite kuko anasuzumwa kuri gereza Karasira atihannye uwo muhanga ariwe Docteur Mudenge Charles.

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rwavuze ko ubusabe bwa Karasira nta shingiro bufite rutegeka ndetse runemeza ko raporo yakozwe na taliki ya 13/06/2023 igaragaza ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza ifite agaciro bityo urubanza rukazaburanishwa taliki ya 03/10/2023.

Iki cyemezo cyasomwe uruhande ruregwa n’ururega bombi badahari, Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside, no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha n’ibindi.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana  ndetse na Me Evode Kayitana.

Me Kayitana aherutse kubwira urukiko ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga akora atari we ubyikoresha, kandi amuzi neza biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ko yagiraga ikinyabupfura bitandukanye n’ubu.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NSHIMIYIMANA THEOGENE 07/09/2023 2:47 07/09/2023 2:21
Inkuru ibanza NESA yihanangirije abayobozi biha uburenganzira bwo gushyira mu myanya abanyeshuri
Inkuru ikurikira Abiga muri RICA bibukijwe ko ubumenyi budafite indangagaciro ari imfabusa
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?