Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Kane mu gikombe cya Afurika

Mbere y’uko hatangira irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’umukino w’intoki wa Volleyball mu bagabo kizabera i Cairo mu Misiri, Ibihugu byamenye amatsinda biherereyemo ndetse u Rwanda rwisanga mu rya Kane [D].

Guhera kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri kugeza 15 Nzeri uyu mwaka, mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, hari kubera irushanwa ry’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball.

U Rwanda, ruri mu bihugu 15 byitabiriye iri rushanwa ryari ryitezwe kuzakinwa n’Ibihugu 16 ariko ku munota wa nyuma igihugu cya Congo-Brazzaville bikarangira kititabiriye.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo, yisanze mu itsinda rya Kane [D] na Gambia, Maroc ndetse na Sénégal. Aya makipe yose uko ari 15 yagabanyijwe mu matsinda ane. U Rwanda ruramanuka mu kibuga uyu munsi tariki 4 Nzeri, rucakirana na Maroc Saa Kumi z’amanywa za Cairo [Saa cyenda z’amanywa za Kigali].

Itegeko ry’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball, CAVB, rivuga ko itsinda ririmo igihugu cyakiriye irushanwa, rijyamo amakipe make. Ni ku bw’iyi mpamvu mu rya Mbere [A] ririmo Misiri, ryashyizwemo amakipe atatu ari yo Igihugu cyakiriye, u Burundi na Algérie.

Buri kipe izakina n’izindi zose bari kumwe mu itsinda. Nyuma y’imikino y’amatsinda, hazabaho kujya muri 1/8 bitewe n’uko amakipe yitwaye mu mikino yabanje.

Imyanya amakipe abona mu matsinda, ni yo agena imikino yindi azakina mu kindi cyiciro. Bisobanuye ko uko ikipe yitwaye neza mu cyiciro irimo, biyihesha amahirwe yo kuzoroherwa kugera ku mukino wa nyuma.

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Umunya-Brésil, Paulo akibona iyo tombola, yavuze ko bazatanga byose bakabona umwanya mwiza ubajyana muri 1/8 kandi ko abasore be babifitiye ubushobozi.

Uko inzira ya 1/8 iteye kugeza ku mukino wa nyuma:

- Advertisement -

Izaba iya mbere mu itsinda A, izahura n’iyabaye iya Kane mu itsinda C. iyabaye iya Mbere mu itsinda C izahure n’iyabaye iya Kane mu itsinda A. Iyabaye iya Mbere mu itsinda D riherereyemo u Rwanda, izahure n’iyabaye iya Kane mu itsinda B. Iyabaye iya Mbere mu itsinda B, izahure n’iyabaye iya Kane mu itsinda D. Ku cyiciro cy’amakipe azayobora amatsinda, ni uku bazakina muri 1/8.

Ikipe yabaye iya Kabiri mu itsinda A, izahura n’iyabaye iya Gatatu mu itsinda C. Iyabaye iya Kabiri mu itsinda B, izahure n’iyabaye iya Gatatu mu itsinda D. Iyabaye iya Kabiri mu itsinda C izahure n’iyabaye iya Gatatu mu itsinda A. Mu gihe iyabaye iya Kabiri mu itsinda D izahura n’iyabaye iya Gatatu mu itsinda B.

Inzira ya ¼ cy’irangiza uko iteye:

Amakipe yari mu itsinda A ahura n’ayari mu itsinda rya D, mu gihe ayari ari mu itsinda B ahura n’ayari ari mu itsinda C. Ariko mu nzira ya 1/8 ho izo mu itsinda A zihura n’iziri mu itsinda C, mu gihe iziri mu itsinda D zihura n’iziri mu itsinda B.

Iyo bageze muri ½, ikipe yasezereye indi hagati y’itsinda A-C ihura n’iyasezereye indi hagati y’itsinda B-D, izitsinze zigahita zigera ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwajyanye abakinnyi 14 n’ababaherekeje

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW