Abanyekongo benshi barashaka intambara n’u Rwanda

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, Minisitiri Patrick Muyaya yemeje ko abenshi mu baturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bifuza ko iki gihugu cyajya mu ntambara n’u Rwanda maze bagaca icyo bita agasuzuguro karambiranye.

Ibi Muyaya usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru yabivuye kuri Radiyo iri mu zikomeye muri kiriya gihugu yitwa Top Congo Fm.

Muyaya yavuze ko nubwo abaturage bifuza intambara n’u Rwanda igihugu cyabo gishyize imbere ibiganiro bya politiki bigamije gucyemura ibibazo aho gukoresha amasasu.

Yagize ati “Abanyekongo benshi bashaka intambara, bashaka ko dushyira iherezo ku bikorwa by’u Rwanda burundu, iki nicyo cyifuzo cy’Abanyekongo.”

Yakomeje agira ati “Twebwe turi muri Guverinoma turatekereza rwose ko Perezida wa Repubulika atekereza ko intambara atari amahitamo meza, kubera ko intambara igira ingaruka nyinshi. Turi mu nzira ya dipolomasi, kubera ko dushaka gukemura ikibazo kimaze imyaka 20 cyarananiranye.”

Muyaya yavuze ibi mu gihe muri LONI havugiwe ko u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashobora kwisanga mu ntambara izasiga igaritse ingogo.

Leta ya RD Congo ishinja u Rwanda kurutera yihishe mu mutwe wa M23 ibintu u Rwanda ruhakana ahubwo rugashinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR basangiye umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -