Amarira n’agahinda mu rugo rw’Umwarimu bikekwa ko yishe umugore we na we akiyahura

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abatuye hariya bababajwe n'iyi nkuru

Nyanza: Birakekwa ko umugabo wari umwarimu yishe umugore we, na we agahita yiyahura, ba nyakwigendera basize umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri, ni we wasanzwe mu nzu arira, hafi ye hari imirambo y’ababyeyi be.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabashije kwinjira ahari imirambo bisabye kwica urugi.

Amarira, intimba nibyo ubona ku baturage batuye mu mudugudu wa Karambo A, mu kagari ka Gishike mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Bavuga ko umurambo w’umugabo wari ku meza uriho igitambaro mu ijosi (uhagaze), umurambo w’umugore, yari aryamye hasi ku buriri yubitse inda, umwana ari hejuru ya nyina ari kurira.

Bariya baturage bari benshi, bari imbere y’inzu yubaswe mu bwoko bwa konoshi. Hari amakuru avuga ko mu gitondo ahagana saa mbiri n’igice (8h30 a.m) abaturage aribwo batangiye kubimenya ko biriya byabaye.

Umunyamakuru wa UMUSEKE yageze ahabereye ibyago amenya amakuru ko Janvier Dusabeyezu w’imyaka 28 yakoreraga mu karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda akazi k’ubwarimu.

Ni we ukekwaho kwica umugore we Mutuyimana Clarisse w’imyaka 22 wakoraga ubucuruzi buciriritse bwa cantine, gusa uyu mugabo na we bikekwa ko yahise yiyahura.

Umwe yagize ati “Umugabo arimanitse, umugore na we aryamye ku buriri bombi bapfuye.”

UMUSEKE wabajije aho byaturutse kugira ngo aba baturage bamenye ko ibi byabaye, basubiza ko byatewe n’uko babonye hakinze banatinze kubyuka, bumva umwana ari kurira bashaka uko binjiramo barabibura, niko gufata icyemezo bamena ikirahure barebye imbere babona imirambo ibiri, n’umwana ari kurira.

- Advertisement -

UMUSEKE wabajije uko aba bombi bari basanzwe babana, abatuye muri aka gace basubiza ko nimugoroba umugabo yahahoze ubona nta kibazo bafitanye n’umugore we.

Yagize ati “Umugore yari kavukire inaha, naho umugabo akavuka i Rusizi kuko bari barashakanye, noneho umugore arahukana maze umugabo we akajya aza agasura umugore we n’umwana, akongera akigendera.”

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko RIB yabimenye ikaba yatangiye iperereza, Ntazinda Erasme ayobora akarere ka Nyanza yabwiye UMUSEKE ko aya makuru bayamenye ko hari umugabo ushobora kuba yishe umugore we na we akiyahura, gusa RIB yagiyeyo iperereza ryatangiye.

Abatuye muri kariya gace bemeza ko umugore yabanye n’uyu mugabo mu buryo butemewe n’amategeko i Rusizi, nyuma aza kwahukana garuka iwabo i Nyanza,

Gusa mu bihe bitandukanye umugabo yazaga gusura umugore we n’umwana we uri mu kigero cy’imyaka ibiri.

Ubwo twateguraga iyi nkuru RIB na Polisi bahageze batangira iperereza imirambo ikaba yari ikiri mu nzu.

Abaturage batabaye basanga umwana ari munzi , ababyeyi bombi bapfuye

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza