Amatike y’ibihumbi 100 Frw yarashize! Igitaramo cya Boyz II Men cyahumuye

Igitaramo cy’imbaturamugabo kiri mu bihenze cyane mu Rwanda cya Boyz II Men giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023, amatike y’ibihumbi 100 Frw yamaze gushira ku isoko.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka yashyizwe mu byiciro bitatu, aho Silver ari ya make ari ibihumbi 50 Frw mu gihe iya Gold igura ibihumbi 75 Frw naho iza Diamond z’ibihumbi 100 zikaba zarashize ku isoko.

Binyuze ku rubuga rwa X, BK Arena yatangaje ko kugeza ubu abifuza kugura amatike yo mu byiciro bibiri bisigaye, ni ukuvuga Gold na Silver, bakoresheje ikarita ya ‘BK Arena Prepaid Card’ bashyiriweho igabanyirizwa rya 30%.

Uwifuza kugura itike ya Gold akoresheje iyi karita, arishyura ibihumbi 52.5 Frw aho kuba ibihumbi 75 Frw, naho ugura itike ya Silver yishyure ibihumbi 35 Frw aho kuba ibihumbi 50 Frw.

Boys II Men, ni itsinda rikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryubatse ibigwi bihambaye muri muzika.

Boyz II Men bamamaye mu ndirimbo nka  ‘End of the road’, ‘I will make love to you’, ‘On bended knee’, ‘A Song for Mama’ n’izindi nyinshi.

Iri tsinda rifite ibikombe bine bya Grammy Awards, birindwi bya Soul Train Music Awards, icumi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.

Amatike y’ibihumbi 100 Frwyashize ku isoko
Boyz II Men bategerejwe i Kigali

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -