Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Christus Regnat ari ku isoko

Kwinjira mu gitaramo Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yatumiyemo umuririmbyi Josh Ishimwe mu gitaramo cyabo bise” I Bweranganzo” ibiciro n’aho wagurira amatike biri ahagaragara.

Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakirisitu kugira impera nziza z’umwaka bagatangira undi bari mu busabane n’Imana.

Hashyizweho amatike atandukanye yo kwinjira muri iki gitaramo cy’agahebuzo bitewe n’ubushobozi bw’abantu.

Kwinjira muri iki gitaramo cyabo gisoza umwaka ku bantu bazagura amatike mbere ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP, ibihumbi 20 Frw mu yiswe premium na 150.000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Ku munsi w’igitaramo hari amafaranga aziyongera kuri buri tike aho mu myanya isanzwe tike izagera ku 8000 Frw, 15.000 Frw muri VIP na 25.000 Frw mu yiswe premium naho ku meza y’abantu batandatu bizaguma ari 150.000 Frw.

Ni itike ushobora kugura ukoresheje uburyo bwa MoMo Code kuri 666600 [ Regina Pacis] cyangwa unyuze ku rubuga rwa http://www.christusregnat.rw. 

Korali Christus Regnat izwi mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n’izindi zitandukanye zirimo “Mama Shenge” yagaragayemo Yverry Rugamba na Andy Bumuntu, “Umukozi w’umuhanga”, “Duhakirwe”, “Ca akabogi” n’izindi.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW