Big Fizzo yafunguye restaurant igezweho -AMAFOTO

Umuhanzi Big Fizzo uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’i Burundi no muri EAC, yafunguye ku mugaragaro Restaurant igezweho mu Mujyi wa Bujumbura yise “Food O’Clock Restaurant” .
Restaurant ya Big Fizzo iherereye mu Mujyi wa Bujumbura kuri Avenue du Progrès, muri Galerie Kaze yafunguwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023.
Ni mu gikorwa kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’umuhanzi mugenzi we Sat B uri mu bakunzwe mu gihugu cy’u Burundi.
Mugani Désiré wamamaye nka Big Fizzo yavuze ko iyi restaurant iri mu bucuruzi bwinshi yashoyemo imari, kandi ko ari nk’urumuri ku bahanzi bagenzi be kugira ngo bashore mu zindi bizinesi zunganira kuririmba.
Yagize ati ” Nk’uko bakunda kutwita ngo turi ibyitegererezo, nabikoze kugira ngo urubyiruko rurimo kuririma, rumenye ko rushobora gushora imari mu bindi atari umuziki gusa.”
Yavuze ko nk’umuntu usanzwe ukunda kurya ari nayo mpamvu yanashoye muri ubu bushabitsi, asaba abatuye n’abasura Umujyi wa Bujumbura kugana ‘Food O’Clock Restaurant’ kuko bateka ibiryo biryoshye cyane.
Ati ” Abantu nibaze birebere, bumvirize uburyohe bw’ibiribwa, kuko sinababwira ngo ibiribwa biraryoshye cyane, bisaba ko muhagera.”
Yongeyeho ko “Ibiciro si ikirenga, ntawuzinuba, muri Food O’Clock Restaurant ushobora no kwiyarurira kuri 5000 Fbu gusa.”
Bitandukanye n’andi ma restaurant mu Burundi, iyi ya Big Fizzo uwifuza ibyo kurya ari mu kazi babimugezaho ku buntu (Free Delivery).
Yavuze ko abivuza gutumiza ibyo kurya bandika ubutumwa bugufi (sms) cyangwa bahagamagara +25761936060 (Whatsapp) cyangwa bakanyura kuri foodoclockresto@gmail.com.
Big Fizzo uri mu bahanzi b’i Burundi bafite umubare munini w’abakunzi b’umuziki mu Rwanda nta kabuza ko abanyarwanda batemberera i Bujumbura bari mu b’Imena bazisanga mur ‘Food O’Clock Restaurant’.
Ibiciro si ikirenga kuko kuva kuri 5000 Fbu abakiliya bariyarurira
Bafite amafunguro meza cyane
Abakozi ba restaurant ya Big Fizzo bavuga ko kwakira neza ababagana ari inshingano kuri bo

Big Fizzo yahaye akazi inkumi n’abasore muri restaurant yashinze
Byari umunezero mu gufungura restaurant ya Big Fizzo
Abatashye restaurant ya Big Fizzo bashimye amafunguro yayo
Umuhanzi Sat B uri mu bakunzwe i Burundi yavuze ko ubu bari mu byunguka gusa
Big Fizzo yasabye abahanzi gushora no mu bindi bikorwa byinjiza ifaranga

Restaurent ya Big Fizzo iherereye mur Galerie IKAZE mu Mujyi wa Bujumbura
Hari ahantu heza ho kuganirira abantu bafata amafunguro

Abafata amafunguro baba bumva akaya nta kibazo
AMAFOTO: AKEZA.NET
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW