Derby ya APR na Rayon yahawe abasifuzi bane mpuzamahanga

Umukino uhuruza imbaga y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda wa APR FC na Rayon Sports uteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru, wahawe abasifuzi bane mpuzamahanga bayobowe na Twagirumukiza Abdoulkharim.

Uyu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, uteganyijwe gukinwa ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, ubere kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

N’ubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, risagaye ribikora mu ibanga, ariko haravugwa abasifuzi bane mpuzamahanga. Aba baravugwamo Twagirumukiza Abdoulkharim uzaba ari hagati, Mugabo Eric na Ishimwe Didier bazaba bungirije na Rulisa Patience uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Ikipe y’Ingabo yitwaye neza mu mukino w’umunsi wa munani, ikura amanota atatu i Rubavu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 3-0, mu gihe Rayon Sports yo yari yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0.

Umukino wa Super Coupe uheruka guhuza izi kipe zombi, warangiye ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda mukeba ibitego 3-0, wazaga usanga uwa nyuma wo mu gikombe cy’Amahoro ubwo ikipe y’Ingabo yatsindwaga igitego 1-0.

Twagirumukiza yahawe kuzasifurira APR FC na Rayon Sports

MUGURANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW