Ibintu bitatu ukwiye gukora ugitana n’uwo mwakundanaga

Gutandukana n’umuntu mu rukundo birakomeye kandi birakomeretsa. Iyo utandukanye n’uwo mwakundanaga usigarana agahinda n’ibikomere ariko ukwiye kuzirikana ko utari wenyine.

Urukundo ni ibyiyumviro byiza ugirira umuntu runaka. Bituma umwitaho cyane, ugashaka kuba hafi ye, mbese ukumva mwahorana. 

Iyo uwo ukunda yishimye na we urishima yababara nawe bikaba uko. Iyo ukunda umuntu uba ubona ari we gusa ubaho ku isi.

Nubwo bimeze bityo ariko, nta byera ngo de!

Nubwo ari rwiza, Abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe (Abahumuriza) bavuga ko ruri mu bishobora kugutera umubabaro, cyane cyane iyo ibyiyumvo byawe bigenze uko utabitekereza.

Mu buzima bwo ku Isi tubamo, abantu bagira uruhare mu kudukomeretsa ariko kandi abantu ni bo batwomora.

Hari ibintu bitatu ukwiye gukora nyuma yo kuva mu rukundo.

Kwiyitaho

Nyuma yo guhagarika umubano n’uwo mwakundanaga ukwiye kwita ku buzima bwawe, impagarike n’amarangamutima.

- Advertisement -

Ugomba kurya neza (indyo yuzuye irimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri) ukazirikana ko kuva mu rukundo bitavuze guheranwa n’agahinda kakubuza kurya.

Ukwiye kandi gukora imyitozo ngororamubiri kuko bifasha intekerezo zawe gutuza. 

Si ngombwa siporo zigoranye, ushobora kwirukanka ibirometero bike cyangwa ukagenda n’amaguru nibura iminota 20 ku munsi.

Ukwiye gusinzira bihagije kugira ngo umubiri wawe uruhuke, ubwonko na bwo bugarure ubuyanja.

Ntabwo ukwiye kuba nyamwidendaho ngo wumve ko ku Isi nta bandi bantu bahari. 

Abaganga batanga inama ko ukwiye kugira inshuti wizeye cyangwa umuvandimwe ujya umubwira uko wiyumva. Ihumure, inama n’ibitekerezo bivuye mu kuganira byahindura ubuzima bwawe.

Ihe igihe cyo gukira

Gukira ibikomere byo mu rukundo bifata igihe ntukwiye kubyihutisha. Ukwiye kwihanganira gutegereza gukira, ukazirikana ko kubabara ari ibintu bibaho.

Ongera ibigushimisha. Gukora ibintu ukunda nko kuririmba, kureba umupira, filimi n’ibindi, bishobora guhuza intekerezo ntizite ku gahinda wavanye mu rukundo bigatuma umererwa neza.

Fatira amasomo ku byabaye

Gutandukana n’uwo mwakundanaga bishobora kuba ari amahirwe yo kurushaho kwisuzuma no kwimenya wowe ubwawe.

Nyuma yo gutana n’uwo mwakundanaga ni igihe cyiza cyo kugenzura ibyo wakoze n’ibyo utakoze. Ibi rero byagufasha kurushaho gusobanukirwa icyo ukeneye mu mubano w’ahazaza.

Babarira kandi urekure kuko kugumana agahinda bishobora kukubabaza by’igihe kirekire.

Ihe intego nshya wite cyane ku byo ushaka kugeraho mu buzima buri imbere. Kugira intego mu buzima, bituma ugira icyerekezo bigatuma udacika intege ntukangwe n’imiyaha iyo ari yo yose.

Nta na rimwe gutana n’uwo mukundana bizigera byoroha, ariko nyuma yabyo ukwiye kudaheranwa n’agahinda, ukaniha igihe gihagije cyo kugira ngo ibikomere wakuye mu rukundo bikire.

Mu buzima, ibyo unyuramo byose byaba ibyiza cyangwa ibibi ni amasomo azagufasha guhangana n’ibibazo biri imbere.

Ntabwo uri ku Isi wenyine. Abaganga bavuga ko igihe wumva ibibazo bituruka ku gutana n’umukunzi byakurenze ushobora kwitabaza umuntu ukwegereye akakuganiriza, byaba ngombwa ukanagisha inama umuganga w’ubuzima bwo mu mutwe.

Buri munsi nutera izi ntambwe imwe ku yindi, uzabona kandi uce mu nzira ikugeza ku hazaza hawe heza.

Ibyo wakora ukimara gutandukana n’uwo mwakundanaga

 

SAMMY CELESTIN / UMUSEKE.RW