Igikombe cy’Isi kizakinirwa ku migabane itatu

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko Igikombe cy’Isi cya 2030 kizakinirwa ku migabane itatu.

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi, FIFA, ribinyujije ku mbuga nkoranyamaga za ryo, ryatangaje ko inama y’Ubutegetsi yafashe umwanzuro w’uko Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru mu bagabo kizakinwa mu mwaka wa 2030 kizabera muri Maroc [Afurika], Espagne na Portugal [u Burayi], Uruguay, Argentine na Paraguay [Amerika y’Epfo]  nyuma y’uko ibi bihugu bitanze ubusabe ari bitatu byihurije hamwe.

Indi myanzuro yasohotse mu nama yahuje Komite Nyobozi ya FIFA, harimo umwanzuro w’uko icyo Gikombe cy’Isi imikino itatu ya mbere izabera muri Uruguay, Argentine na Paraguay ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 iki Gikombe kizaba cyujuje kuko cyatangiye gukinwa mu mwaka w’1930, kikegukanwa na Uruguay.

Mu gihe imikino y’indi izakinirwa muri Maroc, Espagne na Portugal, Uruguay, Argentine na Paraguay. Ni ukuvuga ko iki Gikombe cy’Isi kizaba gikiniwe ku mugabane wa Afurika, u Burayi na Amerika y’Epfo.

Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi ni ryo rushanwa rikuru mu mupira w’amaguru ku Isi, rikaba rikinwa nyuma y’imyaka ine rigahuza ibihugu biturutse ku migabane yose igize Isi bitewe n’ibyabonye itike. Igikombe cy’Isi giheruka cyabaye muri 2022 gikinirwa muri Qatar, mu gihe ikizaba muri 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Argentine ibitse igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar
Brèsil ibitse ibikombe by’Isi byinshi (5)

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW