Inzozi za Khire, umuhanzi mushya w’impano itangaje-VIDEO

Uko umuziki w’u Rwanda ukura, havuka abanyempano bashya kandi bishimirwa na benshi kubera ubuhanga buhambaye baba bagaragaza mu bihangano byabo.

Umusore witwa Mike Kirenga wahisemo kwinjira mu muziki yitwa Khire, ni umwe mu banyempano bashya bakwiriye guhangwa amaso.

Uyu musore wavukiye mu Karere ka Rwamagana amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Dembele’ yahereyeho ndetse na ‘Banana’ aheruka gushyira hanze.

Yabwiye UMUSEKE ko yatangiye kwiyumvamo impano aririmba muri Korali y’abato ariko akaza gushyira hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2023.

Ati ” Mu 2023, mbona ko ntakwiriye kwandika ibintu bigahera mu makayi ahubwo ngomba kubishyira hanze abantu bakamenya ikindimo.”

Avuga ko n’ubwo umuziki ugoye atazacika intege cyane ko ari impano ye akaba yiteguye gutanga ubutumwa ku bantu akagira icyo ahindura mu mibereho y’ubuzima bw’urukundo n’ubundi.

Ati ” Nubwo amikoro no kubura urubuga rwagutse rwo kugaragaza ibihangano ari urugamba rukomeye nizeye kuzakora ibintu bikomeye.”

Khire aririmba injyana zitandukanye zirimo RnB, Pop na Kizomba. Indirimbo ye nshya aheruka gushyira hanze yise ‘Banana’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na TellDhem inonosorwa na Bob naho amashusho akorwa na Mike Gihango.

Reba hano indirimbo Banana ya Khire

- Advertisement -

Reba indirimbo Dembele ya Khire

Khire amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri
Khire yasabye Abanyarwanda kumushyigikira mu bikorwa bye bya muzika

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW