Javanix yahwituye abasore biziritse mu busiribateri-VIDEO

Umuhanzi Javanix yakebuye abasore barambye mu busiribateri abasaba gufata icyemezo bakarongora abakunzi babo bakava muri kateye zo kwimara ipfa bitwaje ibura ry’ifaranga.

Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yise’ Rongora’ yashyize hamwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo igenewe abantu baryohewe n’urukundo ruganisha kubana ariko bigahora biterwa ipine.

Avuga ko gusaba aba basore baciye ingando mu gisiribateri bigamije kubakangurira gushyika ku byishimo bisendereye by’abantu bakundana by’ukuri.

Ni indirimbo avuga ko irimo n’ubutumwa bwo kwihanangiriza abivanga mu rukundo rwa bagenzi babo bakaba bavamo n’intandaro zo kubatanya.

Ati “N’ubutumwa bwo gukebura abashaka kubangamira urukundo rw’abandi, ko urukundo ari urwa bariya bantu babiri, nta mpamvu yo kurutega iminsi.”

Javanix wimuriye ibikorwa bya muzika mu Mujyi wa Kigali yavuze ko akomeje guhatana kugira ngo ibintu bigere ku rwego yifuza.

Ati “Ibitaramo yaba i Rusizi n’ahandi ndi guteganya, vuba aha turabaha gahunda yabyo kuko ntibyahagaze.”

Avuga ko mu kwezi gutaha yitegura gushyira andi mashusho y’indirimbo nayo iri kuri ‘EP’ yise Zamani aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi.

- Advertisement -

Reba amashusho y’indirimbo Rongora ya Javanix

Javanix yasabye abasore kurongora abo bihebeye

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW