KungFu-Wushu: Hatangiye ijonjora rya Shampiyona isoza 2023

Mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa KungFu-Wushu mu Rwanda, hatangijwe irushanwa ry’ijonjora ry’ibanze muri shampiyona isozwa wa 2023, Rwanda KungFu-Wushu Championship 2023.

Iri rushanwa ryabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, ribera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, rihuza amakipe 11 yo mu Mujyi wa Kigali.

Abarushanyijwe bahatanye mu byiciro bibiri birimo Talou [ibizwi nko kwiyerekana muri uyu mukino] na Sanda [ibizwi nko kurwana].

Aya majonjora y’ibanze, yitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 24, harimo abakobwa bane n’abagabo 19.

Muri Taolu hazamutse abakobwa babiri n’abahungu babiri, mu gihe muri Sanda ho hazamutse abahungu batandatu gusa.

Uretse kuba iyi mikino ya Mbere yabereye mu Mujyi wa Kigali, hari utundi Turere turimo Nyagatare, Rubavu, Gicumbi na Muhanga, tuzakira indi mikino izakinwa ku matariki atandukanye.

Imikino izakomereza mu Karere ka Rubavu tariki ya 15 Ukwakira, izakomereze i Muhanga tariki ya 22 Ukwakira. I Nyagatare ho izahakinirwa tariki ya 29 Ukwakira, mu gihe i Gicumbi izahakinirwa tariki ya 5 Ugushyingo uyu mwaka.

Imikino isoza shampiyona y’Igihugu muri uyu mukino, biteganyijwe ko izabera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 12 Ugushyingo uyu mwaka. Hazahurizwa uko abakinnyi bitwaye mu mikino y’amajonjora. Imikino isoza shampiyona izabera ku bibuga bya Stecol.

Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Habiyambere Philbert, yavuze ko bishimiye uko imikino y’umunsi wa Mbere y’amajonjora, yagenze ndetse ahamya ko abakinnyi b’uyu mukino bazamuye urwego.

- Advertisement -
Umukino wa KungFu-Wushu uba mu igira udushya twinshi
Habaye kwiyerakana ku bakinnyi
Imyiyerekano
Abakinnyi bigaragaje
Abakiri bato barigaragaje
Imikino yabereye ku bibuga bya Kimisagara
Abayobozi bashimye ko abakinnyi bazamuye urwego

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW