Mvukiyehe Juvénal yahinduye izina rya Rugende yaguze

Uwahoze ayobora Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yamaze kugura Rugende FC ahita ayihindurira izina.

Nyuma y’iminsi havugwa amakuru y’uko uyu muyobozi yamaze kugura ikipe ya Rugande FC, ubu yabaye impamo.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo inkuru y’uko Mvukiyehe yaguze Rugende FC, yabaye impamo.

Iyi kipe ndetse yamaze guhindurirwa izina yitwa Addax Sports Club. Iyi kipe kandi yahise isinyisha Bogota Labama nk’umutoza wungirije.

Mvukiyehe Juvénal yamaze kugura Rugende FC ahita ayihindurira izina
Bogota Labama yamaze kugirwa umutoza wungirije wa Addax Sports Club
Addax Sports Club yahoze ari Rugende FC


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW