Ni ikihe gihe cyiza cyo gushyingirwa? Dore ibintu 4 byafasha abagiye gushinga urugo

Ubukwe buba igihe abantu babiri bahisemo kuba abafatanyabikorwa mu buzima bwabo bw’iteka ryose cyangwa mu gihe runaka bitwe n’umuco w’ahantu.

Basezerana gukundana, gushyigikirana, no kwitanaho. Abashyingiranwe barabana, bagabana inshingano, kandi bagafatanyiriza hamwe iterambere ry’urugo rwabo.

Bahinduka umuryango kandi bashobora no kubyara. Gushyingiranwa ni isano ikomeye kandi idasanzwe ihuza abantu babiri.

Gushinga urugo ni intambwe ikomeye mu buzima bwa muntu, bityo guhitamo uwo muzabana ni ikintu cyo kwitonderwa cyane kandi bigakoranwa ubushishozi.

Iyo umaze gushyingirwa uba uhinduye imibereho, uvuye mu busore ubaye umugabo cyangwa umugore.

Igihe ukiri umusore cyangwa inkumi, uba ufite amahitamo asesuye yo kuba waba washyingirwa cyangwa ugahitamo kuba ingaragu by’iteka ryose, nyamara iyo umaze kurahirira ko ushyingiranwe na runaka biba birangiye, ntushobora kuzongera kuba ingaragu ukundi.

Kubaka urugo bisaba kwitonderwa cyane ukabikora utagendeye ku gitutu cy’umuryango wawe, inshuti, abavandimwe, abo mukorana n’abandi.

Ni ryari umuntu akwiye kubaka urugo?

Kubwa Pasitoro Ezra Mpyisi, umuntu umaze kumenya icyo akora, kandi afite imyaka 20 yakabaye ashyingirwa.

- Advertisement -

Agira ati “Ariko nibura watekereza! Nibura ntujye hasi ya makumyabiri (imyaka 20) ni rwo rugero rwiza. Uba waciye akenge wamaze kubona ibyiza n’ibibi. Uba wamaze kumenya icyo umugore [akeneweho] si ukuryamana na we gusa!”

Mu gihe Pr Mpyisi avuga ibi, mu Rwanda imyaka yo gushyingirwa yemewe n’amategeko ni 21.

Ku rundi ruhande ahariko inama Abahanga mu mibanira y’abantu batanga z’igihe cyiza cyo kubaka urugo:

Kuba bikurimo

Kimwe mu bintu by’ingenzi mu guhitamo igihe cyo gushyingirwa ni ukwitegura no guhamanya n’amarangamutima yawe.

Fata umwanya wo gusuzuma niba wowe na mugenzi wawe mugiye kubana mwiteguye, mu mitekerereze no mu marangamutima kugira ngo mwiyemeze ubuzima bwanyu bwose. 

Ibi bikubiyemo ibiganiro byeruye kandi by’ukuri ku bijyanye n’intego zanyu, indangagaciro, ibyo ukunda n’ibyo wanga hamwe n’ibyo wifuza kugeraho ejo hazaza.

Kuba muziranye neza

Ni byiza ko umarana n’umukuzi wawe igihe gihagije umurambagiza kugira ngo urusheho kumumenya.

Si byiza ko ukururwa n’imiterere ye y’inyuma cyangwa ibindi bigaragarira amaso birumo n’ubutunzi.

Ukwiye gufata umwanya uhagije ukamenya ibimushimisha, ibimubabaza, aho intege nke n’imbaraga ze ziri kugira ngo ujye umwuzuza.

Iyo umaze kumumenya neza ni bwo utahura ko azakubera umugabo wita ku rugo rwe cyangwa umugore urubereye.

Ingengo y’imari ihagije

Umutungo ni umusingi ukomeye mu iterambere no kubaka urugo rwanyu.

Icyakora na none iyi ngingo ni iyo kwitonderwa cyane. Umutungo uhagije ntabwo ari ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bivuze kwitegura no kumenya aho isoko izaturukamo iby’ibanze bikenewe mu rugo rwanyu.

Ukwiye kuzikirana ko umuntu winjiza ibihumbi 290, 700 ku kwezi abaho agatunga urugo nyamara n’uwinjiza 18 300 na we bikaba uko. Buri wese abaho kandi bigakunda bitewe n’uko yinjiza.

Mbere yo kwambikana impeta, ni byiza kugira isoko yizewe yinjiza amafaranga cyangwa ibindi bibeshaho urugo rwanyu. 

Intumbero imwe

Igihe umuntu amaze gushyingirwa, ubuzima burakomeza hakiyongeraho n’inshingano nshya zo kwita ku rugo rwe.

Igihe uganira n’umukunzi wawe ukumva icyerekezo urimo ntimugihuza, ukwiye kwitondera cyane gutera intambwe ikuganisha ku kwambikana impeta.

Iyo abantu bamaze gushyingiranwa baba bagomba gufatanyiriza hamwe ngo bateze urugo rwabo imbere banahe uburere n’abazabakomokaho igihe bababonye.

Kugira ibyerekezo bihabanye mwaramaze gushyingirwa ni ikibazo gikomeye gishobora no kuba imbarutso y’amakimbirane na za gatanya.

Mu bishyirwa mu majwi nk’ibitera ubwiyongere bwa gatanya harimo kuba hari abajya mu rushako bafite ibyo bakurikiyemo barugeramo bamaze kubibona cyangwa kubibura bagahitamo gusenya.

Mu ngaruka z’ubutane bw’abashakanye harimo ko abana babura amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi babo n’ibindi.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.

Igihe cyiza cyo gushyingirwa

SAMMY CELESTIN / UMUSEKE.RW