Nyamasheke: Umukobwa udafite ikimasa cyo guhonga umusore aragumirwa

Bamwe mu bakobwa batandukanye bo mu Karere ka Nyamasheke batewe agahinda no kubura ikimasa cyo guha abasore kugira ngo babarongore ndetse ngo hakaba hari n’abasore badatinya kwibonanira n’ababyeyi ngo babake icyo kimasa.

Ni ingeso ikomeje gufata intera muri aka Karere, aho bisa n’ibyahindutse ubucuruzi ku basore bamwe na bamwe kuko badashobora kurongora umukobwa atabanje kubaha ikimasa.

Ni ibintu bikorwa mu ibanga rikomeye ahubwo bikamenyekana ari uko bigize ingaruka mbi aho bamwe mu basore bakwepa abo bakobwa.

Abaturage bavuga ko usanga abakobwa bashishikariye ubworozi bw’ibimasa kugira ngo batazahera ku ishyiga.

Nyirahabimana Rusi umukobwa w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Karambi yemeza ko kubera ikimasa yoroye, byoroshye kubona umugabo.

Ati ” Iyo ufite ikimasa arakujyana nta kibazo, kubona umugabo njyewe ntibizangora kubera ko mfite ikimasa.”

Undi ati “Udafite ikimasa ni ukwicara agategereza, wapi wapi, umusore ari gushaka umuntu ufite amafaranga, nta mukobwa wabona umusore nta kintu amuhaye.”

Abasore bo muri kariya gace ngo batega imitego abakobwa bakabizeza urukundo ariko bakababwira ko kugira ngo babane bagomba gusenyera umugozi umwe.

Aha ngo niho bahera bashuka abo bakobwa bakabumvisha ko bagomba kuzana icyo kimasa kugira ngo bagure isakaro cyangwa utundi tuntu.

- Advertisement -

Bamwe muri aba basore ngo iyo bamaze gucakira amafaranga avuye muri icyo kimasa bahita bigendera cyangwa abemeye kurongora urugo rugahoramo intonganya.

Ngo hari n’ubwo amafaranga umukobwa yazanye ashira umusore akamutegeka kujya kuzana andi maze yabura urugo rugasenyuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Uwizeyimana Evode avuga ko basaba abaturage gucika kuri iyi ngeso kuko iteza amakimbirane.

Aganira na RBA yagize ati ” Tubona urugo rutagombye kubakira ku bimasa ahubwo rwagomye kuba rwubakiye ku rukundo.”

Gitifu Uwizeyimana avuga ko bakangurira abaturage korora biteza imbere bakubaka ingo zihamye hashingiwe ku rukundo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwagiye busaba abakobwa n’abasore gushakana bashingiye ku rukundo kuko umusore bizagaragaraho azashyikirizwa inzego zibishinzwe agakurikiranwaho icyaha cy’ubutekamutwe.

Umukobwa ufite ikimasa abona umugabo byihuse (Photo:RBA)

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW