Nyanza: Abakekwa kuniga umwana w’imyaka 12 baregewe Ubushinjacyaha

Dosiye y’abantu 5 barimo uwarushinzwe umutekano mu Mudugudu bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 yajyanwe mu bushinjacyaha.
Abantu batanu barimo ushinzwe umutekano batawe muri yombi bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 dosiye yabo yashyikirijwe ubushinjacyaha
Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama  2023 UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’umwana w’imyaka 12 nyina yamusanze mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye.
Bamwe babonaga ko uwo mwana yaba yiyahuye cyangwa yishwe gusa RIB yatangiye iperereza icyo gihe hari nabatawe muri yombi.
Mu ntangiriro z’Ukwakira RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho kwica uriya mwana Ntwari Kalinda Loîc warutuye mu mudugudu wa Gakenyenyeri A mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
RIB yavuze ko bariya batawe muri yombi iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bahuriye ku mugambi wo kuniga nyakwigendera bakamwica.
Nyakwigendera n’ubwo yasanzwe mu mugozi yapfuye ariko ntacyagaragaraga yaba yuririyeho yimanika mu mugozi.
Amakuru UMUSEKE wahawe ni uko abatawe muri yombi harimo uwagiranaga amakimbirane n’iwabo wa nyakwigendera abima inzira yo kujya banyuramo bajya ku rugo rwabo.
Abatawe muri yombi bikekwa ko uriya muturage bikekwa ko yari yarimanye inzira yahaye amafaranga abo bafunganwe maze bahuza umugambi bagirira nabi uriya muryango nyuma baje kubyigamba bari mu kabari ko banarikumwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gakenyenyeri witwa François niko kubata muri yombi.
Bariya bose uko batanu bakekwaho kwica umwana wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023 bakaba banitabye ruriya rwego rw’Ubugenzacyaha.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza