Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’intumwa za Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri i Kigali byibanze ku bibazo by’Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 nk’uko byemejwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu aribyo Village Urugwiro.
Perezida Kagame n’abo bayobozi baganiriye kandi ku mubano w’u Rwanda na Amerika ndetse n’Isi yose muri rusange.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nanone, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal aherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda Brig. Gen. Patrick Karuretwa.
Abo bayobozi kandi banakiriye n’irindi tsinda ry’intumwa za Kongere y’Amerika.
Ibiganiro bagiranye n’izo mpande zombi byibanze ku butwererane bw’u Rwanda n’Amerika mu bya gisirikare, urugendo rw’iterambere rw’Ingabo z’u Rwanda n’imiterere y’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa mu nzego zirimo kubungabunga amahoro, kwita ku buzima na serivisi z’ubuvuzi, umutekano mpuzamahanga w’ibiribwa n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
MURERWA DIANE / UMUSEKEKE.RW