Rutahizamu wa Real Madrid arinubira uko Ancelotti amukinisha

Umunya-Brésil, Rodrygo Silva de Goes ukinira ikipe ya Real Madrid nka rutahizamu ntiyishimiye uburyo umutoza we Carlo Ancelotti umutoza, amukinisha.

Muri iyi minsi abasesengura umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe ya Real Madrid, bakomeje kunenga umusaruro wa rutahizamu wa yo ukina aca ku ruhande rw’iburyo cyangwa agakina nka nimero icyenda, kubera ko yabuze ibitego.

Rodrygo Goes uri mu ikipe y’igihugu ya Brésil, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ry’iwabo yagarutse ku mpamvu asa nkaho umusaruro wabuze ku buryo amaze gutsinda igitego kimwe akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Uyu rutahizamu w’imyaka 22 y’amavuko yavuze ko umusaruro mubi we watewe n’uko kiri ubu asigaye akinishwa nka nimero icyenda kandi we atari wo mwanya y’ibonamo kuko ubwo yatangaga umusaruro ikipe yakinaga mu buryo bwa 4-3-3 we agaca ku ruhande nka semababa none akaba asigaye akina nka rutahizamu mu buryo bwa 4-4-2.

Rodrygo yagize ati “Nk’uko nahoze mbivuga, njyewe nkina ku mpande zose. Siniyizi nkina nka nimero icyenda cyangwa umwataka wuzuye ariko muri Real Madrid ni ko bankinisha.”

Rodrygo yavuze ko impamvu mu ikipe y’igihugu ari ho atanga umusaruro mwinshi, ngo ni uko akina yisanzuye aca ku mpande bikaba ari na byo yiyumvamo cyane.

Ikipe ya Real Madrid muri ki gihe isa nkaho yabuze umusimbura wa Karim Benzema wayivuyemo akajya mu ikipe ya Al Ittihad muri Arabie Saoudité, kuko ubu iyi kipe isigaye ihakinisha Joselu cyangwa undi wese ku buryo umukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi ari Jude Bellingham umaze gutsinda ibitego icumi kandi akina mu kibuga hagati.

Yavuze ko muri Real Madrid akinishwa nabi
Ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Brésil

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW