Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Limited, Mvukiyehe Juvénal, yemeye ko habayeho amakosa mu micungire y’ikipe ariko ko hakosa abakoze.
Muri iyi kipe yo ku Mumena, hakomeje kugarukamo gusubizanya kwa hato na hato hagati ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports ndetse n’umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Limited.
Mu 2020, ni bwo Mvukiyehe yatorewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports mu myaka itatu. Ni umuyobozi waje ahindura byinshi muri iyi kipe ndetse igarura igitinyiro yahoranye n’ubwo mu myaka ibiri ishize yirutse ku gikombe cya shampiyona ariko ikakibura.
Uyu mugabo uyobora Kiyovu Sports Company Ltd kuri ubu, aherutse kwandikirwa na Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports, yagaragaje ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse abagira inama yo kubicisha mu buryo bw’amategeko.
Ikirenze kuri ibi, Mvukiyehe yemeye ko nka Compay yari ifite inshingano zo gucunga ikipe, bakoze amakosa ariko kandi ko hakosa uwakoze. Ibi yabivugiye mu kiganiro ‘Urukiko rw’Imikino’ cya RadioTV10.
Ati “Twarakosheje kuko twakoraga. Hakosa ukora.”
Uyu mugabo yasabye abakunzi ba Kiyovu Sports, gushyira ku munzani ibya yakoze akiri umuyobozi w’ikipe, hanyuma bagakora igikwiye.
Ati “Icyo nasaba Abayovu, ni ugufata umunzani bagashyiraho ibyo twakosheje, bakanashyiraho ibyiza twakoze. Nibapima bagasanga ibibi biruta ibibi, bazatugaye. Nibanasanga twarakoze ibyiza biruta ibibi bazadushimire.”
Mvukiyehe wabonwaga nk’umucunguzi w’ikipe yo ku Mumena, yamanitse amaboko yemera ko amafaranga yo gutunga ikipe yamushiranye ariko ibyo amafaranga yashowemo byari ngombwa.
- Advertisement -
Ati “Twarashiriwe ariko aho twayashyize harazwi.”
Kugeza ubu, iyi kipe ikomeje kwishyuzwa n’abakinnyi bayisezerewemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibirenze kuri ibi kandi, ni uko Hotel Igitego yabacumbikiraga, iberewemo umwenda wa miliyoni 150 Frw.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW