Ada Claudine yagarukanye imbaduko mu muziki usingiza Imana-VIDEO

Umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine (ABC) wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nyuma y’imyaka itanu atagaragara mu muziki yagarukanye imbaraga mu muziki usingiza Imana.
Ada Claudine azwi mu ndirimbo zitandukanye zafashe bugatwe imitima y’abatari bacye, zirimo; ‘Nkwiye kujyayo’, ‘Iby’Imana ikora’, ‘Data arihagije’, ‘Tuzafatanya n’ibizima’, n’izindi.
Yaherukaga kumvikana cyane mu muziki mbere y’icyorezo cya Covid-19 ubwo yakoraga igitaramo gikomeye yatumiyemo Pastor Papane.
Ada Claudine uzwi nka Mama Keza, akaba aherutse gukora igitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo eshanu agiye gushyira hanze imwe ku yindi.
Iyitwa  “Witinya” niyo yabimburiye izindi, ikaba yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
“Witinya” isanzwe ari indirimbo ye yakunzwe cyane mu myaka yashize. Yayivuguruye, ayongerera uburyohe dore ko yacuranzwe ndetse akayiririmbana n’itsinda rikomeye ry’abantu 11 rifatwa nk’irya mbere mu Rwanda [Abacuranzi n’Abaririmbyi].
Uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Rubavu, yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo kuko yayikoze kera, yanzura kuyikora bundi bushya.
Ati “iyo ni imwe mu mpamvu zituma nyisubiramo kugira ngo abantu benshi itagezeho ibagereho”.
Yakomeje agira ati  “Izindi mpamvu ni uko nayihawe ndi mu masengesho nari mazemo ibyumweru bibiri niherereye, ikaba rero ari indirimbo y’amateka mu buzuma bwanjye”.
Yavuze ko ubwo yayandikaga yashakaga gutanga ubutumwa yahawe cya gihe ari mu masengesho, bwo guhumuriza abari mu bihe bisharira, bariya bose bagendana umutwaro w’agahinda, “mbabwira ko ejo bazavuza impundu”.
Uyu mubyeyi w’abana babiri ukora umuziki ashyigikiwe n’umugabo we, yavuze ko ahugiye mu gusohora ibi bihangano byavuye muri iyi Live Recording.
Ati “Ibindi abajyanama banjye nibo bamenya igikurikira. Ariko ibyo nababwira nzi barimo gutegura indi live mu gihe kidatinze”.
Ada Bisabo Claudine niyo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y’amazina ye atatu). Yavukiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 5/7/1987. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo yahawe na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).
Asengera mu itorero rya Zion Temple Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko muri korali y’abana muri Kiriziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y’abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.
Yakomeje kuririmba mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w’indirimbo (Conductrice). Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi.
Yaje gufasha amatsinda n’amakorali atandukanye ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK.
Ada Bisabo yakoranye Album ya mbere na Korali Beersheba yitwa “Uwagushaka yagusanga he”, nyuma akora Album kabiri “Witinya” na “Data arihagije”. Amakuru inyaRwanda ifite ni uko indirimbo ari gukora ari zimwe mu zikubiye kuri Album ya 3.
REBA HANO “Witinya” ya Ada Claudine Bisabo
https://www.youtube.com/watch?v=OVkNmQ3osws
Ada Claudine Bisabo yagarukanye imbaraga mu muziki
Ada yavuguruye indirimbo “Witinya” yitiriye album ya kabiri
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW