Amajyepfo: Akarere ka Nyanza ni aka mbere mu higanje ibyaha

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo igaragaza uko ibyaha byakozwe muri iyi ntara, mu turere umunani tuyigize.aka Nyanza kaza ku isonga mu higanje ibyaha.

Raporo yo mu kwezi   kwa Ukwakira 2023 igaragaza uko uturere dukurikirana mu gukora ibyaha.

Akarere ka Nyanza kaza ku mwanya wa mbere aho gafite 25.13% mu byaha byose by’intara y’Amajyepfo. Gakurikirwa na Kamonyi ifite 14.20%.

Gisagara nayo yo mu Majyepfo ifite amanota 13.21%, naho Muhanga ifite 12.67%, Huye ni 13.35%, Nyaruguru  ifite 10.94%, aka Nyamagabe gafite 6.40%, akarere ka Ruhango ni ko kaza ku mwanya wambere mu turere two mu ntara y’Amajyepfo kakoze ibyaha bicye ugereranyije n’utundi, aho  imibare igaragaza ko ari 5.10%.

Raporo yo muri  uku kwezi Kwa Ugushyingo 2023 kandi imibare igaragaza ko naho ibyaha bimaze gukorwa nuko uturere dukurikirana.

Akarere ka Nyanza  kari imbere mu gukora ibyaha aho kihariye 26.40% mu byaha bibere mu ntara y’Amajyepfo. Muhanga ifite 15.56%,Kamonyi ifite 13.30%, Gisagara ifite 12.68% ,Huye ifite 10.40%, Nyaruguru ifite 9.50%, Nyamagabe ifite 6.70%.

Ruhango ikaba ariyo imaze gukora ibyaha bicye mu ntara y’Amajyepfo muri uku kwezi Kwa Ugushyingo  2023 kuko imibare igaragaza ko yihariye 5.46%.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Twizere M. Désire,yashimiye Akarere ka Ruhango kuko kitwaye neza.

Yagize ati”Aka kanya tuvugana mu ntara y’Amajyepfo mpagarariye muri polisi akarere ka Ruhango niko kagira ibyaha bicye mu turere umunani tugize intara kandi Ibyo si amagambo yo kuryoshya ahubwo imibare irabigaragaza kandi irasobanutse”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Valens Habarurema yabwiye UMUSEKE ko nubwo imibare igaragaza ko aribo bagira ibyaha bicye mu ntara y’Amajyepfo ariko nta mpamvu yo kwirara.

Yagize ati”Umutekano iyo ari mwiza turanezerwa kuba tumeze neza mu turere umunani mu ntara y’Amajyepfo gusa n’izindi raporo zigaragaza ko mu rwego rw’igihugu turi mu turere dutanu tumeze neza ariko buriya umutekano nta wujya awizera ngo ni mwiza ku buryo umuntu yarekeraho. Dukomeje ingamba ariko by’umwihariko kugira ngo umutekano umere neza harimo imbaraga zikomatanyije

NSHIMIYIMANA Theogene/UMUSEKE.RW I Ruhango