Amavubi yatangiye kwambara Masita (AMAFOTO)

Nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Masita, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye kwamabara imyambaro iriho ibirango by’uru ruganda.

Tariki ya 25 Ukwakira 2023, ni bwo Ferwafa yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’uruganda rwa Masita rusanzwe rukora ibikoresho bya Siporo bitandukanye birimo n’imyambaro.

Nyuma ya yo masezerano, Amavubi yatangiye gukoresha ibikoresho bya Masita birimo n’imyambaro.

Uru ruganda, ruraza rusimbura urwa Errea rwatangiye kwambika Amavubi mu 2015 ubwo u Rwanda rwakiraga Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu, CHAN.

Amasezerano yatangiye kubahirizwa
Mu bikoresho harimo n’imipira
Ni umwambaro usa neza
Ntwari Fiacre mu mwambaro wa Masita
Hakim Sahabo mu mwambaro wa Masita
Ubuyobozi bw’impande zombi bwishimiye aya masezerano
Mu Ukwakira ni bwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Ferwafa na Masita

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW