Antoinette Rehema yakoze indirimbo ihuhura abadayimoni-VIDEO

Rehema Antoinette, umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina rya Lucky yasohoye indirimbo yise “Kuboroga” yahindishije umushyitsi amadayimoni.

Indirimbo y’uyu muhanzikazi utuye muri Canada yari itegerejwe na benshi cyane nyuma y’aho hamenyekaniye izina ryayo.

Ni indirimbo nziza kandi irimo mwuka wera inakubiyemo ubutumwa butavugwa na benshi banga kwiteranya.

Antoinette Rehema avuga kuri iyi ndirimbo yagize ati “Iyi ni indirimbo ikozwe mu buryo butangaje kuko nari maze igihe kingana n’imyaka irenga itatu nta ndirimbo nkora kubw’impamvu zitandukanye.”

Avuga ko ari ubutumwa yahawe cyera ntiyamenya ko agomba kubuvuga mu bihe bya Covid-19 buragaruka arabusengera ariko ntibwamuva mu mutima.

Muri Gashyantare 2021 yakoze impanuka y’imodoka yatumye aryama amezi umunani mu rugo aho yagiranye ubusabane bwimbitse n’Imana.

Ati “Mwuka wera yarushijeho kumpa aya magambo aboneka muri Yeremiya 9: 13-19, hanyuma nagiranye ubusabane bwimbitse n’Imana.”

Amaze koroherwa  yagize urugendo aruhuriramo n’izindi ngorane aho yahamirijwe ko agomba gutambutsa ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

Rehema avuga ko Imana yanyaze byinshi mu Itorero ry’Imana ariho ahera ahamagarira abizera ngo “muze dusane urufatiro rw’abera”

- Advertisement -

Ati “Rero nkuko Ijambo ryavuze mpamagaye abagore b’abahanga, abagore bazi Kuboroga baze dufatanye kuborogera Itorero ry’Imana.”

Reba hano indirimbo Kuboroga by Antoinnette Rehema

Antoinette Rehema uzwi nka Lucky
Indirimbo ya Rehema yahungabanyije abadayimoni

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW