Béatrice Munyenyezi arifuza kurega ubushinjacyaha inyandiko mpimbano

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifuza kurega ubushinjacyaha kuko avuga ko bwazanye ikimenyetso mpimbano mu rubanza aregwamo.

Béatrice Munyenyezi yongeye kwitaba urukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023.

Me Bikotwa Bruce umwe muri babiri wunganira Munyenyezi niwe wabanje guhabwa ijambo kuri uyu munsi.

Me Bikotwa yavuze  ko hari ikimenyetso ubushinjacyaha bwashyize muri sisiteme(systeme) ihuza ababuranyi bavuga uruhare rw’umukiriya we yagize mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Me Bikotwa yavuze ko iyo nyandiko mvugo y’uwitwa Musoni Callixte Ndagijimana yicuza, akanasaba imbabazi nabo yafatanyije naba barimo Béatrice Munyenyezi, umugabo wa Munyenyezi Arséne Shalom Ntahobari na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko,  ko atari iy’ukuri.

Me Bikotwa ati“Iyo nyandiko si y’ukuri.”

Me Bikotwa ibyo avuga abishingira ko muri iyo nyandiko ngo ubushinjacyaha bwagiye bushyiramo  ibidahari kuko umukiriya we afite kopi y’ukuri.

Me Bikotwa ati”Dusanga ubushinjacyaha bwarashyizeho ibitari byo kandi hari paji yacuzwe.”

Me Bikotwa yisunze ingingo z’amategeko,yabwiye  urukiko ko iyo nyandiko yagombaga gukurwa muri dosiye bitaba ibyo bakayiregera urukiko nk’inyandiko mpimbano.

- Advertisement -

Me Bikotwa ati”Iyi nyandiko dukeneye kuyiregera urukiko nk’inyandiko mpimbano mu gihe ubushinjacyaha bwakomeza gutsimbarara ko ari ikimenyetso.

Me Felecien Gashema nawe wunganira Munyenyezi nawe avuga ko iyo nyandiko yita mpimbano idakwiye gukoreshwa n’urwego rwiyubashye nk’ubushinjacyaha.

Yagize ati”Iyi nyandiko nta mukono w’umutangabuhamya uriho na byo bikaba mu byo tubona ko ari mpimbano kandi uwo duhanganye ni ubushinjacyaha. Bukomeje kuvuga ko ari ikimenyetso twaburega inyandiko mpimbano.”

Béatrice Munyenyezi we avuga ko kuba iyi nyandiko idasinye nabyo bigaragazwa ko ari inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko ari rwo rufite ububasha bwo kubona ko ikimenyetso gifite agaciro cyangwa kitagafite.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo uruhande ruregwa ruvuga nta shingiro bifite kuko babishingira ku byo amaso yabo abona gusa bakayita inyandiko mpimbano.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Hari ikigo kibifitiye ububasha bwo kureba inyandiko mpimbano sinzi niba bo basimbuye iki kigo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umutangabuhamya Ndagijimana Musoni Callixte yireze anabisabira imbabazi, aho yanavuze  abo bari bafatanyije barimo na Béatrice Munyenyezi.

Ubushinjacyaha buti”Iyo nyandiko ifite uwayanditse arahari urukiko rwamutumiza agasobanura ibyayo

Béatrice Munyenyezi yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuburanira mu Rwanda.

Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango ku gihe cya Leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Uyu Shalom Ntahobari n’umubyeyi we Nyiramasuhuko bahamijwe icyaha cya jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside byose arabihakana.

Urukiko rwavuze ko rugiye gusuzuma iki cyemezo niba abaregwa bafite ishingiro ry’uko baregera inyandiko mpimbano  bakazatangaza umwanzuro  taliki ya 2/11/2023.

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW I NYANZA