Bray Pro agiye gushyira hanze filime izagaragaramo abarimo Oprah

Bray Pro umaze kumenyekana mu gutunganya amashusho y’ indirimbo ‘Director’ agiye gushyira hanze Filime izagaragaramo abarimo Umunya-Tanzania Oprah akaba rurangiranwa muri sinema.

Bray Pro asanzwe utuganya amashusho y’indirimbo zinyuranye harimo iyo yatunganyije ya Spice Diana yitwa Siri Regular, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni umunani.
Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Bray Pro yavuze ko Filime agiye gusohora izitwa ‘The Promise I made’, amashusho yayo akaba yarafatiwe mu Rwanda ndetse na Tanzania mu gihe abakinnyi bazayigaragaramo barimo Irene Uwoya uzwi nka Oprah.
Bray Pro yagize ati ” Filime tugiye gusohora izitwa ‘The Promise I made’. Amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda, ariko ibice byinshi byafatiwe muri Tanzania”.
Bray Pro yabwiye UMUSEKE ko Filime ye izaba ivuga ku mugabo wakuye umwana mu bigo bifasha impfubyi akamusezeranya kumurera hanyuma igihe runaka umugore we agashaka ko uwo mwana yirukanwa akava mu rugo bitewe nuko yacyekaga ko uwo mwana ari uwu wundi mugore yabyayeho akaza amubeshya ngo ni impfubyi.
Iyi FlLime The Promise I made izajya hanze muri Mutarama 2024.
Irene Uwoya uzwi nka Oprah azakina muri filime ya Bray Pro
UMUSEKE.RW