Bruce Melodie yerekeje muri Amerika

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie mu muziki, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bya iHeart Radio Jingle Ball Tour azahuriramo n’ibyamamare mpuzamahanga nka Shaggy Ludacris, Flo Rida n’abandi.

Bruce Melodie yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023, ni nyuma y’iminsi mike akoranye indirimbo na Shaggy bise “When She’s Around”.

Ibitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour Bruce Melodie yitabiriye bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye na Banki yitwa Capital One, bizatangira tariki 26 Ugushyingo 2023 kugera tariki 16 Ukuboza 2023.

Uyu munyarwanda azaririmba mu bitaramo bibiri birimo ikizabera Dickies Arena mu Mujyi wa Dallas ku wa 28 Ugushyingo 2023, iki gitaramo kizaririmbamo Flo Rida, Shaggy, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi.

Tariki 16 Ukuboza 2023, Shaggy na Melodie bazaririmba mu gitaramo kizabera Amerant Bank Arena mu Mujyi wa Miami ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell.

Bruce Melodie yabwiye UMUSEKE ko kwitabira ibi bitaramo birimo abahanzi bakomeye ku rwego Mpuzamahanga ari uburyo bwiza bwo kwimurika no kumurika umuziki nyarwanda ku rwego rw’Isi.

Ati ” Haba hahiye nyine, mba mboneyeho n’akaryo kwo kwimurika, ni amahirwe navuga ko ari menshi ku ruhande rwanjye ariko bikaba na byiza k muziki wacu nk’uko mpora mbivuga.”

Melodie yavuze ko buri mahirwe abonye atajya ayasiga mu nzira ko ashobora kuzagira umuhanzi w’icyamamare bakorana indirimbo n’ubwo ntawe barabiganiraho.

Ati “Njyewe nditeguye gukora imirimo yanjye, uko Imana ibinshoboje kandi nzabaha show ya danger “

- Advertisement -

Yavuze ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaboneraho uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa bye mu bitangazamakuru bitandukanye ko atazahakorera ibitaramo gusa.

Ibi bitaramo bizagera mu mijyi 10 abahanzi bahanzwe amaso na benshi barimo, Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

Muri aba bahanzi Flo Rida ni we uzanyura mu mijyi myinshi aho igera kuri irindwi.

Usher azataramira Philadelphia na Detroit, Nicki Minaj azataramira Atlanta na Chicago, Olivia Rodrigo azataramira Los Angeles na New York.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW