FARDC yarasanye na Wazalendo muri Goma

Ijoro ryakeye ryabereye inzira y’umusaraba abatuye Umujyi wa Goma kubera urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu duce dutandukanye twawo rwakuruwe n’imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo bagakeka ko M23 yinjiye uwo Mujyi w’ubutunzi utuwe na benshi.
Ni urusaku rw’imbunda nini n’into rwakuye umutima abatuye Umujyi wa Goma rwumvikanye mu mfuruka zawo zose.
Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko habaye imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, n’itsinda ry’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta rizwi nka Wazalendo.
Umwe mu baturage wo mu gace ka Katoyi avuga ko baraye rwantambi ku buryo bari bafunze utwangushye.
Ati “Mu ijoro ubwoba bwari bwinshi tuzi ngo M23 yinjiye muri Goma, gusa twamenye ko ari Wazalendo barwanye na FARDC.”
Hari abavuga ko abatuye mu duce twa Birere n’utundi twegereye umupaka w’u Rwanda bari biteguye guhungira i Gisenyi.
Uyu yagize ati “Nubwo dufitanye ibibazo n’u Rwanda ubuhungiro bwari i Gisenyi, twategereje ko bucya ngo twigendere twumva amasasu ntiyongeye kurira.”
Sosiyete Sivile muri Komine Kalisimbi yo mu Mujyi wa Goma ivuga ko hataramenyekana ibyangijwe cyangwa abaguye muri iyo mirwano gusa basaba Leta ko ihagurukira umutekano muke uterwa naba Wazalendo.
Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume- Ndjike Kaiko, yasabye abatuye Umujyi wa Goma n’abanye-Congo muri rusange gutuza.

Yagize ati ” Ingabo zacu ziri gukurikiranira hafi ibiri kuba, ntacyo gutinya gihari.”

Umujyi wa Goma hongeye kumvikana urushaku rw’amasasu mu gihe hashize igihe hari icyoba ko ushobora gufatwa n’umutwe wa M23.
Gusa mu bihe bitandukanye inyeshyamba za M23 zikambitse mu bilometero bicye byawo zumvikanye zivuga ko zitarajwe ishinga no gufata uwo Mujyi ko bifuza ibiganiro by’amahoro.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW