Jessie yasutse amarangamutima mu ndirimbo “Yesu Waranyuze”-VIDEO

Umuhanzikazi ukiri muto w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndikumukiza Samuella “Jessie” yasutse amarangamutima ye ahishura ko nta cyoba cyo kunyura mu rupfu kubera imirimo n’ibitangaza Yesu yakoze ku buzima bwe.

 

Ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwuzuye yaba mu myandikire, mu miririmbire ndetse no mu micurangire.

 

Iyi ndirimbo yagiye hanze nyuma y’izirimo “Papa nziko unkunda”, ” Akira Ishimwe”, “Umuryango” n’izindi zirimo iz’abahanzi bakomeye yagiye asubiramo.

 

Mu mashusho y’indirimbo “Yesu Waranyuze” Jessie agaragara nk’uwerekeje ibitekerezo byose kuri Yesu Kristo.

 

Hari aho agira ati “Nabonye ubundi buhungiro ubwo Yesu yanyinjiragamo, umucyo winjiye mu mutima, Yesu ubwo yinjiragamo.”

- Advertisement -

 

Inyikirizo igira iti  “Yesu we, Waranyuze, Nzagushima nguhimbaza, Ibyo ukora, Ni ibitangaza shimwa Iteka Alleluiah.”

 

Jessie arongera akagira ati ” Naretse kubungera hose Yesu ubwo yangeragamo, kandi ibyaha byanjye byankuweho, Yesu Ubwo yangeragamo.”

 

Ndikumukiza Sam, umubyeyi wa Jessie ari nawe umutunganyiriza indirimbo avuga ko ubwo bakoraga iyi ndirimbo uyu mwana yagezeho ararira asa nk’uwagiye ahandi hantu.

 

Ati “Twaramuretse turakomeza, Dusoje Namubajije uko yiyumvaga ambwirako yumvise byizana muriwe, ambwira ko iyo aririmbye Yesu yumva ahindutse ukuntu nawe atasobanura. Natangariye Imana.”

 

Producer Sam, umubyeyi wa Jessie ni umwe mu bamaze igihe kinini mu mwuga wo gutunganya indirimbo aho yakoranye n’abahanzi bazwi cyane barimo Tonzi, Patient Bizimana, Alex Dusabe n’abandi.

 

Ndikumukiza Samuella uzwi nka Jessie mu gihe gito amaze mu muziki amaze kwigarurira imitima y’abato n’abakuru n’abahanzi barimo Tonzi, Kidumu n’abandi batahwemye kugaragaza ko afite impano itangaje.

 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZA JESSIE

https://www.youtube.com/watch?v=6_NJKujLcdw
Jessie yashyize hanze indirimbo nshya
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW