Munyenyezi Béatrice uregwa Jenoside yemerewe kurega Ubushinjacyaha

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Munyenyezi yunganiwa na Me Bikotwa Bruce na Me Felecien Gashema

Urukiko rufashe iki cyemezo mu gihe Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be basabaga Ubushinjacyaha gukuramo inyandiko bita mpimbano ya Musoni Callixte Ndagijimana wemeye icyaha cya Jenoside akanagisabira imbabazi, avuga ko muri icyo gihe akora ibyaha yafatanyije na Munyenyezi Béatrice.

Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be Me Bikotwa Bruce, na Me Felecien Gashema bavuga ko iyo nyandiko ari mpimbano babishingira ko ngo bafite iy’ukuri kandi hari paji yacuzwe.

Bo basaba Ubushinjacyaha gukuramo iyo nyandiko bitaba ibyo bakaba bayiregera urukiko.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari ikigo gifite ububasha bwo kureba inyandiko mpimbano, atari abaregwa babifitiye ububasha.

Ikindi kandi Ubushinjacyaha bwavugaga ko urukiko arirwo rufite ububasha bwo kuzemera icyo kimenyetso, cyangwa se kucyanga bugasaba ko ibyo abaregwa basaba bitahabwa agaciro.

Urukiko rwasuzumye inzitizi yatanzwe na Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be rusanga bifite ishingiro.

Hisunzwe ingingo z’amategeko, urukiko rusanga kuba ibijyanye no kuregera inyandiko mpimbano Ubushinjacyaha busaba ko byazasuzumwa n’urukiko niba iyo nyandiko yatanzwe nk’ikimenyetso, urukiko arirwo rwabisuzuma ataribyo, ko ahubwo ikirego kigomba gutangwa kuko buri wese afite uburenganzira busesuye.

Bityo kuba Munyenyezi yatanga ikirego bigamije kwiregura kwe abyemerewe kuregera inyandiko mpimbano.

Umucamanza yibukije ko abazatanga ikirego bagomba gukurikiza ibyo amategeko asaba bityo ku wa 27/11/2023 urukiko rukazatangira kumva ikirego cya Béatrice Munyenyezi.

- Advertisement -

Béatrice Munyenyezi yoherejwe kuburanira mu Rwanda na Leta z’Unze Ubumwe z’America.

Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’umuryango ku gihe cya leta y’Abatabazi (yariho mu 1994) akaba umugore wa Arséne Sholom Ntahobari.

Uyu Shalom Ntahobari n’umubyeyi we Nyiramasuhuko bahamijwe icyaha cya Jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Munyenyezi araregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside byose arabihakana.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW