Urukiko rwanzuye ko abagabo 5 bakekwaho kwica Loîc bafungwa  by’agateganyo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwakatiye abagabo batanu  bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwa Loîc gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Urukiko rufashe iki cyemezo nyuma yaho urubanza rw’aba bagabo rubereye mu muhezo. Urukiko ruvuga ko aba bombi hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwa nubwo abaregwa babihakana.

Ngamije akekwaho kuyobora inama yo kwica Loîc Karinda Ntwari kandi agakekwaho gusezeranya ibihembo abo yahuje barimo uwitwa  Rukara ngo wanongereweho amafaranga ibihumbi mirongo inani (80,000frws) nyuma yaho atanze igitekerezo cyo kwica nyakwigendera hifashijwe isashi .

Ngamije ngo yahuje Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Ignace Rwasa ngo bacure umugambi wo kwica nyakwigendera.

Rukara akekwaho kwitabira inama igamije kwica Loîc akanakekwaho gutanga igitekerezo cyo gukoresha isashi mu kumwica ndetse bikanakekwa ko ariwe wishe Loîc.

Ngarambe Charles alias Rasta akekwaho kwitabira inama igamije kwica Loîc ndetse akanakekwaho guhabwa ishimwe ry’umufuka w’umuceri kuko yemeye ko inama ibera mu rugo iwe.

François Nikuze wari unashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gakenyenyeri A, akekwaho kwitabira inama igamije kwica Loîc kimwe na Ignace Rwasa ibyo akekwaho bisa n’ibya François. Bose  baregwa icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Rukara akiharira icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake naho Ngamije, ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza na Rasta, François na Ignace bagahurira ku cyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Abaregwa bose baburana bahakana ibyo baregwa.

- Advertisement -

Me Aime Niyomusabye umwe muri babiri wunganira abaregwa yabwiye UMUSEKE ko umukiriya we  ibyo kujurira batabiganiriyeho kandi urubanza n’urwe ashaka yajurira cyangwa nta jurire.

Loîc wasanzwe iwabo amanitse yapfuye bikekwa ko yishwe, yari afite imyaka 12 y’amavuko yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Yari atuye  mu Mudugudu wa Gakenyenyeri A mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko Ngamije ashobora kuba yarashyize  umugambi mu bikorwa mu rwego kubabaza se wa nyakwigendera Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza kuko bagiranaga amakimbirane ashingiye ku kwimana inzira.

Niba nagihindutse abaregwa boherejwe mu igororero rya Huye.

Uko umugambi wo kwica Loic wari ufite imyaka 12 wateguwe – Abaregwa barabihakana

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyanza