Rachid yabwiye urukiko ko  ibyo aregwa ashobora kuzagaruka yabyibagiwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Mu rubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid yabwiye urukiko ko  ibyo aregwa ashobora kuzagaruka yabyibagiwe bitewe nuko akoresha uburyo bw’impapuro kandi ubushinjacuaha  bukoresha imashini.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bine  aribyo guhakana Jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakubira n’icyaha cyo gukwiza ibihuha akoresheje ikorabuhanga.

Kuri iyi nshuro ubushinjacyaha nibwo bwihariye umwanya munini.

Byari biteganyijwe ko ubushinjacyaha busobanura ikirego cyabwo gusa byose ntibyarangiye ,bigendanye naho amasaha yari ageze.

Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Hakuzimana Abdoul Rachid yakoze icyaha cyo guhakana Jenoside.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko Hakuzimana Abdoul Rachid yakoreye kiriya cyaha ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube  zirimo n’ iye bwite yari yarashinze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rachid ubwe yavuze ko jenoside itateguwe ahubwo yaturutse ku ijambo ry’umwami Mutara III  Rudahigwa  wavuze  ngo “uwahekwaga natangire kwigenza”.

Aho Rachid yavuze ko abahutu batangiye guharanira ubwigenge bwabo kiriya gihe umwami yavuze kuriya.

Ubushinjacyaha kandi busobanura ko Rachid mu bihe bitandukanye yahakanye Jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho yemeje ko yakorewe ubwoko bwose burimo n’ ubw’abahutu.

- Advertisement -

Bwabwiye urukiko ko Rachid kuri YouTube channel yavuze ko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 bikwiye kuvaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu rugo rwa Hakuzimana Abdoul Rachid basanzeyo ibitabo bine byanditswe na Rachid birimo amagambo y’urwango.

Bwabwiye urukiko ko icyaha cyo guhakana Jenoside gihama uregwa bitewe n’ibimenyetso butanga.

Bukomereje ku cyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi 1994, Hakuzimana Abdoul Rachid yahise amanika akaboko asaba ijambo abwira umucamanza ati”Ndumva nshaka kujya kwihagaraka”.

Umucamanza nawe ati”Ni ubundi aho amasaha ageze dufite n’izindi gahunda iburanisha reka turisubikire aha gusa jya kwihagaraka”

Rachid yagiye kwihagaraka aragaruka umucamanza nawe ati”Hari icyo wavuga gito kubyo ubushinjacyaha bumaze kuvuga?”

Rachid nawe ati”Erega n’ubundi imiburanire yanjye iragoranye, ubushinjacyaha bundega bwo bufite imashini bubona aho busoma ibyo ndegwa naho njye nta mashini mfite ngo njye ngira aho nsoma kandi simpita mpabwa uburenganzira bwo kwiregura ku buryo nshobora no kuzagaruka hano nibagiwe ibyo ndegwa”

Umucamanza nawe ati”Ibyo uregwa ubifite ku mpapuro jya ubisomaho niba nta mashini (Computer) ufite”

Urukiko kandi rwatesheje agaciro ubusabe bwa Rachid wavugaga ko ahamagazwa mu buryo bunyuranyuje n’amategeko.

Urukiko rwo rusanga Rachid ahamagazwa byemewe n’amategeko kuko ari no kugororwa kandi babimenyesha ubuyobozi bw’igororero nabwo bukamumenyesha.

Rachid ariburanira nta mwunganizi afite kubera uwo yari afite mbere yikuye mu rubanza ku mpamvu zitatangarijwe mu rukiko.

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube, avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Rachid aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, aburana abihakana.

Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki wigenga.

Si ubwa mbere atawe muri yombi kuko yafunzwe imyaka umunani, we avuga ko yaje kurekurwa atazi iherezo ry’uko byagenze.

Niba nta gihindutse umucamanza arakomeza urubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid taliki ya 10 Mutarama 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW I Nyanza