Rusizi: Umusore yasanzwe amanitse mu mugozi

Mu Mudugudu wa Gacamahembe, Akagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, umusore w’imyaka 25 y’amavuko yasanzwe munzu amanitse mu mugozi yapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore witwa Byiringiro Emmanuel wakomokaga mu mudugudu wa Karambi umurenge wa Kirimbi akarere ka Nyamasheke, yamenyekanye ku isaa yine za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023.

Uyu musore yabaga mu mujyi wa Rusizi aho yashakishirizaga ubuzima bwa buri munsi, amakuru UMUSEKE wamenye ni uko yakoraga ubudozi bw’imyenda,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux, yahamirije UMUSEKE ko uwo musore yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye.

Ngo aho yaratuye ntiyitwaraga neza ngo hategerejwe ko iperereza rizagaragaza icyatumye yishyira mu mugozi.

Ati” Byiringiro Emmanuel w’imyaka 25 yagaragaye yimanitse mu mugozi yapfuye, yakomokaga mu Karere ka Nyamasheke, aho yaratuye ntabwo yitwaraga neza dutegereje obizava mu iperereza.”

Yasabye abaturage kujya bigirira ikizere no kujya batangira amakuru ku gihe.

 

MUHIRE Donatien

- Advertisement -

UMUSEKE RW i Rusizi